Ku wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje abakinnyi bazaba bagize ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare (Team Rwanda) muri Tour du Rwanda 2020.
Mu gihe habura iminsi itanu gusa ngo Tour du Rwanda itangire, hatangajwe amazina y’abakinnyi bazahagarira u Rwanda, bakazaba bayobowe na Samuel Mugisha nka kapiteni w’iyi kipe. Iri siganwa rizatangira ku wa 23 Gashyantare 2020 risozwe ku wa 02 Werurwe 2020.
Nk’uko tubikesha Kigali Today, Team Rwanda izaba igizwe n’abakinnyi batanu barimo batatu begukanye Tour du Rwanda mu myaka ishize ari bo Mugisha Samuel watwaye Tour du Rwanda 2018, Areruya Joseph watwaye Tour du Rwanda 2017 ndetse na Nsegimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015. Bakazafatanya na Jean Claude Uwizeye na Gahemba Bernabe (murumuna wa Areruya Joseph).

Team Rwanda izaba iyobowe (Captain) na Mugisha Samuel (Ifoto/Funclub.rw)
Nk’uko tubikesha Funclub.rw, aba bakinnyi bamaze iminsi ababitegura iri rushanwa bakazatizwa umurindi n’andi makipe abiri yo mu Rwanda na yo azaba yitabiriye Tour du Rwanda uyu mwaka harimo SACA iheruka kwemererwa kuba ikipe iri Continental mu minsi ishize, ikaba na yo yarangije gutangaza abakinnyi bazayigararira mu isiganwa izaba yitabiriye ku nshuro ya mbere. Hazaba harimo kandi Benediction Ignite izaba iryitabiriye ku nshuro ya kabiri aho igiriye ku rwego rwa Continental.
Aba bazaba bayobowe na Mugisha Moise wegukanye agace muri Tour du Faso 2019 na Tour de L’Espoir uwo mwaka aho azaba ayoboye abandi bakinnyi barimo Habimana Jean Eric, Dukuzumuremyi, Nsengiyumva Samuel na Hakizimana Seth.
Mu isiganwa ry’uyu mwaka, hazitabira amakipe 16 atandukanye, aho amakipe yo mu Rwanda azaba ari atatu, harimo ikipe y’igihugu Team Rwanda, Benediction Ignite, ndetse na SACA (Skol Adrien Cycling Academy).
Iri siganwa rizamara iminsi umunani rizitabirwa n’abakinnyi 80, bakomoka mu bihugu 17. Rizagera mu mijyi itandatu y’u Rwanda n’intara zose z’igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali ariho rizatangirira rikanahasoreza.
By’akarusho mu minsi ibiri ya nyuma rizitabirwa n’Umuyobozi Mukuru w’Impuzamahuriro y’Umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), Madamu Amina Lanaya.
Inzira Tour du Rwanda izanyuramo
- Ku cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Rwamagana-Kimironko 114,4km
- Ku wa mbere tariki ya 24 Gashyantare 2020: Kigali MIC- Huye 120,5 km
- Ku wa kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2020: Huye- Rusizi: 142,3KM
- Ku wa gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2020: Rusizi- Rubavu: 206,3km
- Ku wa kane tariki ya 27 Gashyantare 2020: Rubavu-Musanze 84,7KM
- Ku wa gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2020: Musanze-Muhanga 127.3km
- Ku wa gatandatu tariki ya 01 Werurwe 2020: Nyamirambo-Mur de Kigali 4.7Km (Contre la montre individuel)
- Ku cyumweru tariki ya 02 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground-Rebero 89,3Km
Rwanyange Rene Anthere
