Bamwe mu bakinnyi bari bagize amakipe yavuye hanze aje kwitabira ‘Tour du Rwanda’, ntibishimira hoteli bacumbikiwemo, kuko zitanga serivisi mbi, nk’uko hari n’aho basangaga udukoko dutandukanye mu byumba byazo.
Aba bakinnyi nk’uko babigaragaza, ntibashimishijwe na hoteli bakiriwemo, dore ko ngo haba mu bwiherero ndetse no mu bwogero, wahasangaga udusimba turimo iminyorogoto ndetse n’ibinyenzi.
Louis Bendixen, umukinyi w’ikipe ya TEAM Coop, yashimye u Rwanda, avuga ko wakwishimira kuhagaruka, ariko utagaruka muri hoteli yabayemo icyumweru cyose.

Yagize ati “Ku bw’amahirwe make, hotel twabayemo icyumweru cyose ifite servisi mbi ndetse ni agahomamunwa! Wakwishimira kugaruka mu Gihugu gitangaje nk’u Rwanda, ariko ntiwakumbura kugaruka muri hotel nk’iyo twarimo muri TDRwanda22.”
Usesenguye neza wasanga imwe muri izi hotel zivugwa, ari hagati ya Hilltop Hotel na Country Club, kuko ziherutse guhanwa na RDB, zishinjwa imitangire mibi ya serivisi mu gihe cy’iri rushanwa rya Tour du Rwanda.
Binyujijwe mu itangazo, Ikigo gishinzwe Iterambere mu Rwanda_RDB, cyagize kiti “Hashingiwe kuri raporo y’imitangire ya servisi, kuri Hilltop Hotel na Country Club, mu gihe cya Tour du Rwanda, turamenyesha rubanda ko zahanishijwe amande y’amafaranga ibihumbi 300, ndetse no kwihanangirizwa.”

Usibye ikibazo cyo kwakirwa nabi muri hotelI, uyu mukinnyi kimwe na bagenzi be bashimye uko irushanwa ryagenze, ndetse bishimira uko Abanyarwanda bazaga kubareba hirya no hino aho bazengurutse.
Irushanwa rya ‘Tour du Rwanda’ rikorwa abakinnyi basiganwa ku magare; kuva ku itariki ya 20 kugeza 27 Gashyantare 2022, ryaberaga mu Rwanda, aho ryari ryaritabiriwe n’amakipe 19 yiganjemo ayavuye ibwotamasimbi.
Nshungu Raoul
