Sandy Dujardin, Umufaransa ukinira ikipe ya TOTAL Energies yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga Kigali kerekeza Rwamagana, urugendo ruhwanye n’ibilometero 148,3.

Saa tatu zuzuye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Gashyantare, ni bwo abakinnyi b’amakipe 19 arimo gukina Tour du Rwanda y’uyu mwaka babyukiye mu muhanda bakina agace ka Kigali(Stade amahoro) berekeza i Rwamagana.
Dujardin akaza kubanikira akoresheje amasaha atatu, iminota 28 n’amasegonda 25, ibihe yanganyije n’abandi bagera ku icumi harimo umunyarwanda umwe ariwe uhiriwe Renus waje ku mwanya wa 5. Ibi bibaye ubwa mbere kuva muri 2011 aho abakinnyi 2 bo mu ikipe imwe batwara uduce 2 tubanza bikurikiranya.

Byatumye n’ubundi Alexandre Geniez ukina mu ikipe imwe na Dujardin agumana umwambaro w’umuhondo aho amaze gukoresha amasaha atatu, iminota 33 n’amasegonda atandatu, arusha amasegonda atandatu Restrepo Jhonatan wa Drone Hopper- Androni mu gihe Dujardin arushwa arindwi.

Uhiriwe Renus wabaye uwa 5 uyu munsi, aracyafite umwenda w’umweru uhabwa umunyarwanda witwaye neza kurusha abandi n’amasaha 3 iminota 33 n’amasegonda 26, aza ku mwanya wa 22 ku rutonde rusange.

Agace ka 3 k’iri siganwa, kazatangira ejo saa mbiri za mu gitondo aho bazahaguruka Kigali berekeza Rubavu ku bilometero 155,9.
NSHUNGU RAOUL
