Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amagare

Tour du Rwanda: Sandy Dujardin yegukanye agace ka Kigali-Rwamagana

Sandy Dujardin, Umufaransa ukinira ikipe ya TOTAL Energies yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga Kigali kerekeza Rwamagana, urugendo ruhwanye n’ibilometero 148,3.

Saa tatu zuzuye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Gashyantare, ni bwo abakinnyi b’amakipe 19 arimo gukina Tour du Rwanda y’uyu mwaka babyukiye mu muhanda bakina agace ka Kigali(Stade amahoro) berekeza i Rwamagana.

Dujardin akaza kubanikira akoresheje amasaha atatu, iminota 28 n’amasegonda 25, ibihe yanganyije n’abandi bagera ku icumi harimo umunyarwanda umwe ariwe uhiriwe Renus waje ku mwanya wa 5. Ibi bibaye ubwa mbere kuva muri 2011 aho abakinnyi 2 bo mu ikipe imwe batwara uduce 2 tubanza bikurikiranya.

Byatumye n’ubundi Alexandre Geniez ukina mu ikipe imwe na Dujardin agumana umwambaro w’umuhondo aho amaze gukoresha amasaha atatu, iminota 33 n’amasegonda atandatu, arusha amasegonda atandatu Restrepo Jhonatan wa Drone Hopper- Androni mu gihe Dujardin arushwa arindwi.

Uhiriwe Renus wabaye uwa 5 uyu munsi, aracyafite umwenda w’umweru uhabwa umunyarwanda witwaye neza kurusha abandi n’amasaha 3 iminota 33 n’amasegonda 26, aza ku mwanya wa 22 ku rutonde rusange.

Agace ka 3 k’iri siganwa, kazatangira ejo saa mbiri za mu gitondo aho bazahaguruka Kigali berekeza Rubavu ku bilometero 155,9.

NSHUNGU RAOUL

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.