Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, avuga ko mu nzira Abanyarwanda banyuzemo yo kongera kwiyubaka no kwiteza imbere mu mfuruka zose, bameze nk’intare zayobowe n’intare.
Ibi Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kamena 2024, ubwo yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza kuri Site ya Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Muri aka gace hahuriye ibihumbi by’abaturage biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu turere twa Nyarugenge, Kamonyi, Kicukiro, Nyarugenge, Gasabo…
Umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarije i Nyamirambo aho yageze bwa mbere mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kunyura mu turere rwa Musanze, Rubavu, Ngororero na Muhanga.
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwe i Nyamirambo ko u Rwanda rufite ingabo zikomeye bidasanzwe kandi ziyobowe n’umugaba w’ikirenga ubikwiye.
Agira ati “Intare murazizi? Hari umuntu wavuze ngo ku rugamba uwamuha kugira abantu, indwanyi, ubwo ni intore, ni abasirikare, baragereranyaga, baravuga ngo aho kumpa ingabo z’intama ziyobowe n’intare, wampa intare ziyobowe n’intama. Murumva icyo bivuze? Ariko twe twarabirenze, FPR n’Abanyarwanda twagize ingabo z’intare ziyobowe n’intare.”
“Icyo byashakaga kuvuga ibya mbere, ingabo z’intare, n’ubundi izo ngabo ni zo zijya ku rugamba. Kurwana n’intare rero ntuba ukeneye cyane ukuyobora w’intama kandi iyo uri intare ukagira ingabo z’intama nta rugamba watsinda.”
Paul Kagame yavuze ko atagiye kwiyamamariza i Nyamirambo ahubwo icyamujyanyeyo ari ugushima.
Agira ati “Njye kuza hano ntacyo mbasaba ahubwo ndakibashimira. Icyizere kiri hagati yanyu na FPR n’abandi bafatanyije na yo bifuza ko iki Gihugu cyahora cyubaka amateka mashya y’igihe tugezemo n’ibyo twifuza, ibyo byose birivugira. Ni cyo cyanzanye hano, ni ukubabwira ngo dukomeze tugirirane icyo cyizere. Dukomeze dufatanye, dukorere Igihugu cyacu ndetse kwa kundi mubivuga ko ibiza biri imbere, ni impamo ntabwo ari impuha.”
Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwavuye kure cyane, ashima Abanyarwanda bagendanye mu rugendo rwo kwiyubaka. Agira ati “Urugamba twarwanye, rwari rukomeye koko, ari ko uzi gutereranwa warangiza ugateranirwaho n’amahanga? Urabyumva byombi biri hamwe? Ubundi ntabwo uru Rwanda rwari rukwiye kuba ruriho bitewe n’uko rwatereranywe ariko binatewe n’uko rwateraniweho. Iteka induru igahora ari induru.”
Agaragaza ko ibihe bikomeye Igihugu cyabyikuyemo kibikesha gushyira hamwe nk’Abanyarwanda, guhuza imbaraga no gukorera hamwe. Avuga ko ibyiza Igihugu cyagezeho bidakwiye gutuma abantu birara ahubwo ari imbaraga zo gukomeza gutera imbere.
Akomeza agira ati “Aho tuvuye ntabwo hari ahantu heza, ibyo byiza iyo bibonetse aho bitigeze ntabwo bisa nk’aho ari ibyiza mu bindi byari bisanzwe. Inzira rero dusigaje mu byo twibuka ni ukugera ku byiza bindi dusanga ibyiza dufite tumaze kugira akamenyero.”
Asaba Abanyarwanda kudahinduka ndetse ibyo bakanabikora binyuze mu gutora abantu bafite ibitekerezo byo kuyobora neza.
Agira ati “Nk’uko rero mutahindutse, muri ba bandi, muri za ntare, za ngabo za ntare, ntabwo ndahinduka nanjye. Icyiza cyabyo rero, intare zibyara intare. Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n’abahungu, muzakomeze; dukomereze aho ntituzahindure isura, ntituzahindure umuco ntituzahindure kuba intare. Intare ikomeza kuba intare.”
Kagame avuga ko izo ntare, agereranya n’Abanyarwanda, zirwana urugamba rwa politiki, urw’ubukungu, urw’ubumwe, urw’iterambere n’ibindi.
Agira ati “Ariko burya muzi ko mu ntare, intare y’ingore ari yo ihiga? Ariko n’ubundi na hano no mu mico dusanganywe, abagore ni bo bagira urugo. Kurugira mvuga, abagore bakora byinshi mu rugo, urugo rutarimo umugore, rutarimo umugore muzima rurayumbayumba.’’
Abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa FPR Inkotanyi bijejwe ko guhitamo umukandida wayo Paul Kagame ari ugukomeza gushyigikira iterambere ry’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere no mu gihe kirambye.
Panorama
jean de la croix
June 28, 2024 at 07:07
Umusaza Paul Kagame ararenze cyane twebwe twabanye zamani turabizi neza usibye no kuyobora Intare ni n’ Intare yo muryango wa Yuda.
kAYITANA GEDEON
June 28, 2024 at 07:09
Nibyo pe Kagame avuga ko izo ntare, agereranya n’Abanyarwanda, zirwana urugamba rwa politiki, urw’ubukungu, urw’ubumwe, urw’iterambere n’ibindi.
Ascension Kayisire
July 3, 2024 at 03:19
Intare ku Rugamba rw’ amasasu n’ iterambere