Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Twakoze ikosa ryo gutuza abatishoboye hamwe _Depite Kantengwa

Hon Kantengwa Yuliana mu nama yahuje Akarere ka Kicukiro n'abadepite (Ifoto/Umuseke)

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda asanga Politike yo gutuza abatishoboye ahantu habo ha bonyine ari ikosa ryabayeho, ngo kwikura mu bukene bizabagora kuko bose barareshya.

Nyuma yo gusura imishinga itandukanye yo kubakira abatishoboye, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abakurwa mu manegeka, Abadepite basanze hari ibibazo biri muri iyi mishinga.

Depite Kantengwa Juliana agira ati “Twakoze ikosa ryo gutuza abatishoboye hamwe, bivuze ngo n’ubushobozi bwabo bwo gushobora kwivana mu kutishobora kuko bose ari bamwe nabyo ni ikibazo.”

Yongeraho ati “Ibi bikaba bikwiye no gufasha, ubutaha tukajya tureba y’uko tubatuje n’abandi bantu nibura bishoboye akaba yabona n’aho, yabona ikiraka.”

Depite Uwayisenga Yvonne wasuye ahatujwe abaturage batishoboye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, mu Kagari ka Rusheshe, avuga ko yasanze abaturage bameze neza ariko bagaragaza ibibazo by’imibereho.

Ati “Hari inzu nziza Akarere kabubakiye zishimishije, ariko ikibazo twabonye muri rusange ni uko ngo ntacyo bafite kibatunga, barashaka ibindi.”

Depite Uwayisenga akavuga ko nubwo Akarere ka Kicukiro hari ibyiza byinshi karimo gukora cyane cyane mufasha abatishoboye, ngo birasaba kubigisha cyane.

Ati “Iyo ubahaye kimwe baba bashaka ikindi, wenda baari ahantu hadafashije babubakiye inzu nziza, barabanza bakayishima, bati: ariko muduhe n’ibidutunga, ukabona ni ikibazo gitangiye gufata indi ntera.”

Agasaba ko abaturage bahabwa inzu bajya banatozwa kwigira, kugira ngo bumve ko niba babonye aho gutura ibindi bagomba kuvana amaboko mu mifuka bagakora bagashobora kwiteza imbere.

Politike yo gutuza abatishoboye mu midugudu igezweho ishimwa na benshi, ariko n’ibyo kuyinenga birahari.

Abayishima bahamya ko gufata umuturage wo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe utagiraga aho kuba heza ukamuha inzu igezweho ifite n’ibikoresho byo mu nzu ari ukumuteza imbere.

Abayinenga ariko bo bavuga ko n’ubwo uwo muturage aba abonye inzu nziza, iyo bukeye akenera kurya yareba hirya no hino mu baturanyi akabona nta n’uwamuha ikiraka kuko bose bahuje ibibazo.

Imibare y’ikigo k’igihugu k’ibarurishamibare iheruka, igaragaza Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene bari bageze kuri 39.1%, mu gihe abari mu bukene bukabije bageraga kuri 16.3% mu 2014.

Abaturage bakennye bikabije akenshi usanga batungwa no “Gupagasa”, bakora mu mirimo y’ubwubatsi, bagahingira abaturage, n’indi mirimo.

Inkuru dukesha Umuseke.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities