Afurika ni umwe mu migabane igize Isi. Afurika ni umugabane mwiza, ukize kuri byose. Uyu mugabane wa Afurika ufite Abahanga benshi bashoboye kwandika ibitabo. Abatuye Afurika ntibashobora kubura umwanya wo gusoma ibitabo, ntibashobora kubura ubushobozi bugura igitabo.
Uyu mugabane wa Afurika wahuye n’ibibazo by’inzitane bikomeye byazanywe n’abakoroni harimo ubucakara, gusahurwa imitungo, guteshwa agaciro, kwandikirwa nabi amateka mu bitabo, gucibwamo ibice n’ibindi.
Abakoroni bakomeje kuzirikisha imigozi ikomeye Abanyafurika aho bageze n’aho bavuga ngo: “Ushaka guhisha Umunyafurika, amuhisha mu gitabo”. Ibi ntibikwiye na gato! Twibohore twirinda guhishwa ibyanditswe.
Bivuze ngo Abanyafurika ntibazi ko isoko y’iterambere rirambye, isoko y’Ubuzima bwiza, isoko y’Ubumwe ko biba mu gusoma ibitabo.
Ba Gashakabuhake, bafataga Abanyafurika nk’injiji, nk’abantu batagira ubwenge, abantu badatekereza, abantu batazi iyo bava n’iyo bajya, abantu bashobora kuyoborwa buhumyi.
Zimwe mu ngaruka mbi zatewe n’ubukoroni Afurika igihura nazo zigikomeza kuyiboha, ni umuco wo gusoma, kwandika ndetse no kugura ibitabo udateye imbere. Iyo Abanyafurika bamwe babonye ibitabo byanditswe n’Abanyafurika benewabo biri mu ndimi zabo kavukire bumva bidasobanutse, bumva batabigura, bumva batabisoma, bumva ari bibi. Tugomba kwibohora iyo migozi.
Abanyafurika dukwiye gukomeza guca iyo migozi yose, tukibohora turushaho gushyira imbaraga mu kwandika ibitabo bivuga amateka Nyakuri yacu. Tukarangwa no gusoma ibitabo byanditswe mu ndimi kavukire zacu ariko tukanasoma n’ibiri mu zindi ndimi. Turangwe no kugura no kugura ibitabo!
Uyu muco mwiza uzadufasha kubaka Afurika twifuza, Afurika yunze Ubumwe, Afurika itekanye, Afurika iteye imbere, Afurika ifite amateka y’umwimerere, Afurika ifite abaturage bafite imyumvire myiza.
Dushyireho gahunda zinyuranye zihesha agaciro igitabo zirimo Gendana igitabo Munyafurika, Umugoroba w’igitabo, Ruhukana igitabo, impano nziza ibe igitabo.
Igitabo, ni ubutunzi bukomeye, ni ubuzima bwiza, ni umurage ukomeye, ni impano y’Ubuzima buzira umuze. Igitabo kimara inzara, kimara inyota, kiraryoha, kirabohora. Ni Umusingi w’iterambere, ni Umusingi w’ubumwe, ni indorerwamo. Igitabo ni urumuri, igitabo gica ubukoroni, igitabo kibohora uboshye!
Twibohore Nyakuri, twandikira Afurika, twandikira u Rwanda, tuzaba dusize umurage mwiza tuzaraga abazadukomokaho bose. Tugure ibitabo byo butunzi budashira, ubutunzi buduteza imbere… Duce imigozi yo kuduhisha mu bitabo (ibi Ni agasuzuguro).
Twibohore dukunda Afurika, dukunda u Rwanda, dusoma, twandika ndetse tugura ibitabo.
Ibi ni ibitekerezo bya HATEGEKIMANA Richard,
Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda.
E-mail: hategrich@gmail.com, +250788304401.

H. Constantin
May 25, 2020 at 11:31
Ni ukuri birakwiye ko Abana ba Afrika tumenya ko ubutunzi bwose buba ahahishwe. Mu bitabo dusoma harimo inzira ituyobora Ku iterambere, Ku bumwe n’ ubwiyunge byacu, Ku Mahoro twifuza, no kubwenge budufasha kwereka inzira ab’ intege nke. Ndagushimiye cyane Prezida w’ urugaga rw’ abanditsi Mu Rwanda. Hari byinshi tubatezeho.