Leta y’u Burusiya yatangaje ko yiteguye gukomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda kunoza umubano n’ubutwererane by’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta na mugenzi we w’u Burusiya Sergey Lavrov ku wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021.
Ibyo biganiro byabereye i Moscow, mu murwa mukuru w’u Burusiya. Ba Minisitiri bombi bagarutse ku ngingo zitandukanye zijyanye no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka irenga 55.
Nyuma y’ibiganiro byihariye, Minisitiri Dr Vincent Biruta na Sergey Lavrov bagarutse ku by’ingenzi baganiriyeho.
Sergei Lavrov yavuze ko barebeye hamwe uko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kunozwa no gutezwa imbere. Agaruka ku ngendo Perezida w’u Rwanda yagiriye mu Burusiya i Moscou mu 2018 n’i Sochi mu 2019. Gusa agaragaza ko urwego rw’ubucuruzi rukeneye kongerwamo ingufu.
Yagize ati: “Mbere na mbere twemeranyijwe gukomeza kunoza umubano no kwagura ubucuruzi hagati y’Abarusiya n’Abanyarwanda. N’ubwo ubucuruzi bugenda bwiyongera ariko ingano y’amafaranga abuvamo iracyari hasi. Twemeranyijwe kandi kongera umubare w’imishinga y’ubufatanye nk’ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri, mu bushakashatsi ku mutungo kamere, mu buvuzi no mu buhinzi.”
Aba bayobozi bombi kandi baganiriye ku masezerano impande zombi zagiye zishyiraho umukono n’aho ageze ashyirwa mu bikorwa, bagaruka ku bibera mu karere k’ibiyaga bigari ndetse no mu miryango mpuzamahanga ibihugu byombi bihuriramo.
Minisitiri Biruta yavuze ko uru ari uruzinduko rwa 1 agiriye mu Burusiya ndetse ko yiteguye kuhagirira n’izindi ngendo kubera uburyo umubano w’ibihugu byombi urushaho kwaguka.
Ati “Ibiganiro byampuje na mugenzi wanjye byagenze neza, kandi byagize icyo bigeraho. Twaganiriye ku butwererane n’ubufatanye ndetse n’ibindi twafatanyamo nk’ibihugu byacu, harimo ubucuruzi n’ishoramari. Nubwo turi mu Isi igenda ihindagurika, ubushuti n’umubano wacu bikomeje kwaguka”.
Yongeyeho ati: “Ndashaka gushimira Guverinoma y’u Burusiya uburyo yadufashije ubwo twahanganaga n’inkundura ya 1 ya COVID-19 umwaka ushize, hari ibikoresho byo gupima byoherejwe na Guverinoma yanyu ifasha iyacu mu ngamba zo guhangana n’iki cyorezo.”
Minisitiri Dr. Biruta yagaragaje ko u Burusiya ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu nzego zirimo ingufu za nikeleyeri, umutekano, mu bya gisirikare, uburezi, imikino ndetse ibihugu byombi biritegura kugirana amasezerano mu by’ubuvuzi bugamije guhangana n’ibyorezo no gukora imiti.
U Rwanda rubona amahirwe menshi mu bufatanye n’u Burusiya nka kimwe mu bihugu bifite ubunararibonye buhambaye mu bijyanye n’isanzure kikaba no mu bihugu bya mbere byateye imbere mu bumenyi n’ikoranabuhanga mu bijyanye n’amakuru y’isanzure.
Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya bikomeje mu rwego rw’ubuzima, aho mu minsi iri imbere ibihugu byombi bizasinya amasezerano y’ubufatanye muri uru rwego, mu gihe ingingo zose zizaba zimaze kwemeranywaho.
NKUBIRI ROBERT