Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Cricket mu bagabo izakina imikino itanu ya T20 na Ghana mu rwego rwo kwitegura imikino y’amajonjora yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya T20. Iyi mikino kandi izabafasha kwitegura igikombe cya Afurika cyo mu karere ka Afurika A iteganijwe kubera i Kigali kuva ku ya 14 kugeza ku ya 23 Ukwakira 2021.

Imikino yose y’imyiteguro uko ari itanu ya T20 izakinirwa kuri Sitade ya Cricket ya Gahanga kuva ku ya 16-21 Kanama 2021.

Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’umukino wa Cricket mu Rwanda, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagiye ikora imyitozo n’imikino yo kugerageza kuva muri Gicurasi 2021, ubwo Minisiteri ya siporo yahaga amakipe y’igihugu uruhushya rwo gutangira kwitegura amarushanwa mpuzamahanga.

Iyi myiteguro ni amahirwe akomeye ku bakinnyi gukina imikino mpuzamahanga, kugerageza ubuhanga bwabo ku banyamahanga bahanganye kandi bizaba amahirwe ku mutoza gusuzuma abakinnyi no kureba icyakosorwa mbere y’uko amarushanwa atangira.

Iyi myitozo kandi usibye kwitegura imikino ya CECAFA y’abagabo ya T20 Cricket World Cup yo mu karere ka Afurika yo mu majyepfo, amakipe azareba no kuzamuka ku rutonde rwa ICC T20.

Ikipe yu Rwanda igizwe na:

1. Eric DUSINGIZIMANA

2. Didier NDIKUBWIMANA

3. Orchide TUYISENGE

4. Clinton RUBAGUMYA (Kapiteni)

5. Bosco TUYIZERE

6. Eric NIYOMUGABO

7. Zappy BIMENYIMANA

8. Yvan MITALI

9. David UWIMANA

10. Kevin IRAKOZE (Kapiteni Wungirije)

11. Martin AKAYEZU

12. Pankaj VEKARIA

13. Subhasis SAMAL

14. Wilson NIYITANGA

Abandi bategereje (Reserves)

15. Ignace NTIRENGANYA

16.  Damascene ABIZERA

Abayobozi

Umutoza Mukuru: Martin SUJI

Umutoza Wungirije: Adelin TUYIZERE

Team Manager: Jackson NZAYISENGA

Rwanyange Rene Anthere

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *