Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Cricket mu bagabo izakina imikino itanu ya T20 na Ghana mu rwego rwo kwitegura imikino y’amajonjora yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya T20. Iyi mikino kandi izabafasha kwitegura igikombe cya Afurika cyo mu karere ka Afurika A iteganijwe kubera i Kigali kuva ku ya 14 kugeza ku ya 23 Ukwakira 2021.
Imikino yose y’imyiteguro uko ari itanu ya T20 izakinirwa kuri Sitade ya Cricket ya Gahanga kuva ku ya 16-21 Kanama 2021.
Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’umukino wa Cricket mu Rwanda, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagiye ikora imyitozo n’imikino yo kugerageza kuva muri Gicurasi 2021, ubwo Minisiteri ya siporo yahaga amakipe y’igihugu uruhushya rwo gutangira kwitegura amarushanwa mpuzamahanga.
Iyi myiteguro ni amahirwe akomeye ku bakinnyi gukina imikino mpuzamahanga, kugerageza ubuhanga bwabo ku banyamahanga bahanganye kandi bizaba amahirwe ku mutoza gusuzuma abakinnyi no kureba icyakosorwa mbere y’uko amarushanwa atangira.
Iyi myitozo kandi usibye kwitegura imikino ya CECAFA y’abagabo ya T20 Cricket World Cup yo mu karere ka Afurika yo mu majyepfo, amakipe azareba no kuzamuka ku rutonde rwa ICC T20.
Ikipe yu Rwanda igizwe na:
1. Eric DUSINGIZIMANA
2. Didier NDIKUBWIMANA
3. Orchide TUYISENGE
4. Clinton RUBAGUMYA (Kapiteni)
5. Bosco TUYIZERE
6. Eric NIYOMUGABO
7. Zappy BIMENYIMANA
8. Yvan MITALI
9. David UWIMANA
10. Kevin IRAKOZE (Kapiteni Wungirije)
11. Martin AKAYEZU
12. Pankaj VEKARIA
13. Subhasis SAMAL
14. Wilson NIYITANGA
Abandi bategereje (Reserves)
15. Ignace NTIRENGANYA
16. Damascene ABIZERA
Abayobozi
Umutoza Mukuru: Martin SUJI
Umutoza Wungirije: Adelin TUYIZERE
Team Manager: Jackson NZAYISENGA
Rwanyange Rene Anthere