Rwanyange Rene Anthere
Mu gihe Jacob Gedleyihlekisa Zuma wahoze ayobora igihugu cya Afurika y’Epfo yari ku butegetsi, hari intambara y’ubutita hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda bigeza n’aho Afurika y’Epfo itumiza abadipolomate bayo babaga i Kigali.
Perezida Zuma yarinze yeguzwa ku butegetsi n’ishyaka rye ku wa 14 Gashyantare 2018 umubano w’ibihugu byombi ukirimo igihugu n’ubwo u Rwanda rwo ambasade yarwo muri Afurika y’Epfo yakomeje gukora.
Mu gihe kitageze ku mezi abiri, uwasimbuye Jacob Zuma, Perezida Cyril Ramaphosa, witabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe ibera i Kigali, we yeruye ko ikibazo ibihugu byombi byari bifitanye cyavuyeho.
Byari mu kiganiro Perezida Ramaphosa yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame, mu gihe hategerejwe gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika. Perezida Ramaphosa yatangaje ko yaganiriye na Perezida Kagame biyemeza kunoza umubano w’ibihugu byombi bihereye ku kibazo cya visa gisa n’iyamaze gukurwaho.
Perezida Ramaphosa, ubwo umunyamakuru yamubazaga niba bitaba nko kwigerezaho mu gihe abanyafurika bavuga ibyo gucuruzanya hagati yabo nyamara nk’abanyarwanda kugira ngo babone ibyangombwa by’inzira bibemerera kwinjira muri Afurika y’Epfo, Perezida Ramaphosa yahise avuga ko iki kibazo gisa n’icyarangiye.
Yagize ati “Ikibazo cya Visa, ku banyarwanda bifuza kuza muri Afurika y’Epfo, mubifate nk’ikibazo cyakemutse.”
Ramaphosa yavuze ko ubwo yari ageze i Kigali yavuganye na Perezida Paul Kagame bafata umwanzuro wo kuvugurura umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo.
Akomeza agira ati “Tugiye kuwugira mwiza. N’imbogamizi zagiye zigaragaramo zigiye gukemurwa. Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bacu, ni abahanga turabizeye, bagiye guhita batangira kubikoraho byihuse. Ni ikibazo twiyemeje gukemura. Nibidakemuka muzabibaze ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bacu.”
Perezida Ramaphosa yavuze ko ibi bibazo bya Visa bashingiye ku ihame ry’uko udashobora kuba ushaka guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika hanyuma ngo ubuze abantu kugenda.
Uwahoze ayobora Afurika y’Epfo kuva mu 2009, Jacob Zuma, ntiyari yarigeze atera intambwe yo koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, dore ko yari yanatangiye guseta ibirenge ku gushyira umukono ku masezerano y’isoko rusange ku mugabane wa Afurika.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo bari kumwe na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane b’ibihugu byombi.

Perezida Ramaphosa mu biganiro na Perezida Kagame bari kumwe na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi.

Ibiganiro bya Perezida Ramaphosa na Perezida Kagame byavuyemo gukuraho Viza ku banyarwanda bagana igihugu cya Afurika y’Epfo.
