U Rwanda na Türkiye byasinyanye amasezerano arimo imikoranire hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Turkish Radio and Television Corporation; ubutabazi ku mpanuka z’indege za gisivili n’iperereza ribyerekeye; itangazamakuru n’itumanaho n’ubufatanye mu bya gisirikare.
Nk’uko tubikesha RBA, aya masezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Ankara muri Türkiye, ku wa Kane, tariki ya 23 Mutarama 2025.
Ku ruhande rw’u Rwanda, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen [Rtd] James Kabarebe.
Aba bayobozi na bagenzi babo ba Türkiye, basinye aya masezerano ahagarariwe na Perezida Kagame na mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan.
Perezida Kagame atangaza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na Türkiye mu nzego zinyuranye.
Agira ati “U Rwanda na Türkiye byiyemeje gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe y’imikoranire aboneka ku mpande zombi. Amasezerano yasinywe ni gihamya ku cyerekezo gisangiwe mu mikoranire yimbitse. Mu bijyanye n’iterambere ry’ibikorwaremezo, twishimira ishoramari n’ubufasha bwa Türkiye.”
Mu bijyanye n’iterambere ry’ibikorwaremezo, Umukuru w’Igihugu atangaza ko yishimira ishoramari rya Türkiye ndetse n’ubufasha itanga ku Rwanda.
Agira ati “Twumvise ivugurura rya Stade Amahoro, nka rumwe mu ngero ariko hari indi mishinga myinshi iri mu nzira. Ndashimira sosiyete yo muri Türkiye, Summa. Ndashimira ko kuhaba kwabo byabaye ingenzi mu iterambere ry’ibikorwaremezo mu Gihugu ndetse byatangiye no kwagukira mu Karere n’ahandi.’’
Akomeza avuga ko u Rwanda ruzakomeza guha ikaze ibigo byo muri Türkiye kuko hari byinshi impande zose zakoranaho ndetse zikigiranaho.
Mu masezerano ane yashyizweho umukono harimo imikoranire hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, n’urwa Türkiye, Turkish Radio and Television Corporation, rwashinzwe mu 1964. Iyi mikoranire izibanda ahanini ku mikoranire iganisha ku iterambere rya radio na televiziyo.
Perezida Erdoğan yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Kagame ari intambwe nshya mu kwagura umubano w’u Rwanda na Türkiye.
Agira ati “Mu biganiro nagiranye n’inshuti yanjye, twaganiriye ku buryo twakwagura imikoranire yacu mu bucuruzi, ishoramari, ingufu, uburezi, umuco, igisirikare n’ubushakashatsi n’izindi nzego z’iterambere.’’
Atangaza kandi ko inama zabaye ndetse n’amasezerano yasinywe, azatanga umusaruro ku bihugu byombi.
Perezida Erdoğan yagaragaje ko u Rwanda ari icyitegererezo mu bihugu bya Afurika kubera politiki, umutekano warwo n’icyerekezo rwihaye. Akomeza agira ati “Nta gushidikanya ko ubuyobozi bufite icyerekezo bw’inshuti yanjye Kagame bwagize uruhare mu kugera kuri iyi ntsinzi.”
Kuva mu mwaka wa 2013 na 2014 ubwo hafungurwaga ambasade ku ruhande rw’u Rwanda na Türkiye, umubano warushijeho gushinga imizi. Kuri ubu ishoramari rihuriweho rifite agaciro kagera kuri miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika, mu gihe ubucuruzi bwabarirwaga agaciro ka miliyoni imwe z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2000.
Panorama
