Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu_UAE, mu bijyanye na politiki. Ni igikorwa cyabereye i Dubai, mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022, aho u Rwanda rwitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Dubai Expo.
Muri iki gikorwa kandi, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Prof Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, akaba anashinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Na ho UAE yo ihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Sheikh Shakhbout Nahyan Al Nahyan.
Ni umuhango witabiriwe kandi na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata. Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, zatangaje ko u Rwanda na UAE bemeranyije ubufatanye n’imikoranire, mu bijyanye n’ubujyanama mu bya politiki.

Ibi Bihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye, mu nzego zitandukanye zirimo urw’uburezi, nk’aho nko mu 2002 Umuryango Al Maktoun Foundation, wafashishe ibigo by’amashuri birimo Hamdan Bin Rashid Al Maktoum Girls Secondary School for Sciences giherereye i Muhanga na Hamdan Bin Rashid Kimisange Secondary School kiri mu Mujyi wa Kigali.
Abanyeshyuri b’Abanyarwanda bagiye bahabwa amahirwe atandukanye, yo kujya kwiga mu Bihugu bigize UAE, aho mu mwaka wa 2018 hagiye 20 na ho mu 2019 hakakirwayo 10.
U Rwanda na UAE kandi bafatanya mu ishoramari, ubucuruzi, ubukerarugendo no gutwara abantu n’ibintu mu kirere.

Ubu u Rwanda ni kimwe mu Bihugu 192 byitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga, ryiswe ‘DubaiExpo2020’, riri kubera mu Mujyi wa Dubai kuva mu kwezi k’Ukwakira 2021, aho Abanyarwanda bahawe umwanya bakamurika ibirimo n’ibyerekana umuco w’Igihugu.
UMUBYEYI Nadine Evelyne
