Panorama
Perezida Paul Kagame agaragaza ko uko byagenda kose u Rwanda rutasubira aho rwavuye, kuko rwashaririwe bihagije bitewe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo.
Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Mutarama 2025, ubwo yakiraga ku meza abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.
Nk’uko tubikesha RBA, Perezida Kagame yagaragaje ko Umuryango Mpuzamahanga wihunza inshingano cyane ko iyo bigeze ku Mutwe wa FDLR, usigaye ukorana bya hafi na Leta ya Repubulika ya Congo.
Yagaragaje ko amahanga yahisemo gutera gati mu ryinyo yirengagiza nkana ibikorwa by’iyicarubozo bikorwa n’uyu mutwe w’iterabwoba ku manywa y’ihangu.
Agira ati “Usanga bifite aho bihuriye n’abantu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Baracyahari, baracyafite intwaro ndetse kandi baracyanafite ingengabitekerezo ya Jenoside bakibiba mu gihugu cy’abaturanyi kandi banashyigikiwe na Guverinoma ndetse n’abayobozi muri icyo gihugu.’
Ibyo bibera mu maso y’Umuryango Mpuzamahanga, wirirwa uvuga ku ndangagaciro zigomba gukurikizwa ndetse bakanagaragaza ko impamvu Ingabo za Loni ziri muri Congo ari ukurandura imitwe iri kuri ubwo butaka harimo n’ibyo bibazo byaturutse hano birimo abo bakoze Jenoside bari yo ndetse n’ingengabitekerezo ubwayo.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo hari ibibazo bishingiye ku mutekano muke mu karere, u Rwanda rudashobora gusubira aho rwavuye.
Agira ati “Twishyuye ikiguzi kinini bishoboka mu buzima bwacu, ari cyo Jenoside yakorewe Abatutsi. Rero sintekereza ko dushobora gusubira kwishyura icyo kiguzi twatanze mu myaka mirongo itatu ishize; tutitaye ku buhangage bw’uwo ari we wese.”
Perezida Kagame asanga hakwiye ubufatanye bwuzuye mu gukemura iki kibazo aho kwitana ba mwana ndetse kigasuzumwa giherewe mu mizi kugira ngo hashakwe umuti urambye.
Umukuru w’Igihugu yongeye kugaragaza ko ibibazo bya RDC bidakwiye kwegekwa ku Rwanda. Agira ati “Ibi na byo bigaragaza impamvu u Rwanda rwikorezwa ibi bibazo. Impamvu ni uko ari bwo buryo bwabo bwo kwihunza inshingano, ni na cyo gisubizo cyoroshye. Cyane iyo abantu bababajije impamvu bamazeyo iyi myaka yose ndetse bakaba bagishaka no kuhaguma, impamvu ni uko batigeze bakemura ikibazo. Rero kuri bo igisubizo cyoroshye ni ukuvuga ko ari u Rwanda rukomeje kugira uruhare muri iki kibazo.’’
