Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucuruzi

U Rwanda n’u Bwongereza mu masezerano mashya yo koroshya ubucuruzi

Ku wa Kane tariki ya 22 Kamena 2023, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bagiranye amasezerano y’ubufatanye yiswe “Developing Countries Trading Scheme (DCTS)” agamije korohereza abifuza gushora imari mu Bwongereza, n’Abongereza bifuza gushora imari mu Rwanda.

Aya masezerano aje nyuma y’uko u Bwongereza bwikuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, azatuma abashoramari n’abacuruzi bo mu Rwanda babasha kubona amakuru ajyanye n’ahari amahirwe y’aho bashora imari, mu bihugu bitandukanye.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, aganira na RBA dukesha iyi nkuru, yatangaje ko imikoranire y’u Rwanda n’u Bwongereza mu bucuruzi isanzwe ari myiza gusa ngo aya masezerano y’ubufatanye ya DCTS azatuma biba byiza kurushaho kuko azafasha ibihugu byayasinye gukorana kurushaho byoroshye n’imikoranire y’Isoko rusange rya Afurika. Kuri ubu ibicuruzwa bituruka mu Rwanda byakuriweho imisoro n’amahoro ku kigero cya 99%.

Agira ati “Igikomeye ni uko ubungubu ubu bucuruzi bushyashya buzavanaho ikiguzi kinini cyane, imisoro ; bivuze ko u Rwanda ruzagira amahirwe yo gucuruzanya n’ibindi bihugu biri muri iyi gahunda. Amasoko aragutse cyane.”

Minisitiri Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, asaba abacuruzi bo mu Rwanda kudacikwa n’ibyiza bikubiye muri aya masezerano. Photo: MINICOM

Minisitiri Ngabitsinze yasabye kandi abacuruzi bo mu Rwanda kurushaho kongera umwimerere n’ubuziranenge bw’ibyo bakora no kongera ingano yabyo, kugira ngo babashe kungukira muri aya masezerano ya DCTS, anabizeza ko Guverinoma yiteguye kuzabafasha.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abikorera –PSF, mu Rwanda, Ruzibiza Stephen, avuga ko aya masezerano akuriyeho imbago n’ibindi bicuruzwa bitoherezwaga muri iki gihugu.

Agira ati “Iri ni isoko ryagutse u Rwanda rukoreramo, mu bisanzwe bijyayo nk’ibikomoka ku buhinzi, indabyo ariko ubu hashobora kwiyongeraho n’ibindi. Bizatugirira akamaro kuko ibyo dushobora gukurayo no kujyanayo tuzakoresha indege yacu.”

Ubwo aya masezerano yamurikwaga, Paul Whittingham, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi mu Bwongereza, yatangaje ko aya masezerano atuma u Bwongereza bwongera ubucuruzi mu bihugu 65 byashyize umukono kuri aya masezerano, 37 muri byo ni ibyo ku mugabane wa Afurika birimo n’u Rwanda kandi bituma n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijya mu Bwongereza byiyongera.

Agira ati “U Bwongereza n’u Rwanda bisangiye umubano mwiza, ugendeye no ku nyungu rusange ibihugu bihuje. Turifuza kureba uko twakwagura ubu butwererane mu nzego zinyuranye ; mu buhinzi, ndetse n’ikoranabuhanga. Turimo turareba kandi uburyo bwo kuzamura ibikorwa by’ubucuruzi ngo Abongereza bashore imari mu Rwanda, banoroherezwe imikoranire n’Abanyarwanda.

Mu mwaka wa 2022, ibyoherezwa mu Bwongereza bivuye mu Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 18 z’ama Euros, ni ukuvuga asaga gato miliyari 18 z’amafaranga y’uRwanda. Icyayi n’Ikawa byihariye 5 ku2 ijana by’ibyoherezwayo.

Paul Whittingham, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi mu Bwongereza, yatangaje ko aya masezerano atuma Ubwongereza bwongera ubucuruzi mu bihugu byashyize umukono kuri aya masezerano (Ifoto/MINICOM).

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities