Abasesengura mu bukungu bavuga ko kuba u Rwanda rugeze ku gipimo cya 87% mu kwihaza ku ngengo y’imari ari ikimenyetso cyo. ibi bitanga icyizere ko intego igihugu gifite yo kugira umuturage ukungahaye zizagerwaho nk’uko bikubiye mu cyerekezo 2050.
Impinduka nziza mu bukungu bw’u Rwanda zitangirana n’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Bamwe mu bari mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali nyuma ya jenoside gato bashimangira ko iterambere ry’igihugu ntawe ubu ritagaragarira.
Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, François Kanimba wabaye muri Guverinoma wa Banki Nkuru y’u Rwanda akaba na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, avuga ko mbere ya jenoside ubukungu bw’igihugu bwari hasi cyane. Ahamya ko nyuma ya jenoside imicungire no kuvugurura urwego rw’imari ari bimwe mu byatumye ubukungu buzamuka.
Mu mwaka wa 1995 ingengo y’imari yari miliyari 56 aho inkunga z’amahanga zari ku gipimo kiri hejuru ya 90%. Mu mwaka wa 2018/2019 ingengo y’imari yari miliyari ibihumbi 2443.5. Ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka wa 2023/2024 izaba ari miliyari ibihumbi 5.030 aho amafranga ava imbere mu gihugu uteranijeho inguzanyo igihugu kizishyura bingana na 87% by’ingengo y’imari yose. Ibi bivuze ko inkunga ziri ku gipimo cya 13%.
Urwego rw’ibikorwaremezo ni rumwe mu byagize uruhare rukomeye mu iterambere igihugu cyagezeho uhereye ku mihanda yakozwe.
Ikindi kimenyetso cy’uko igihugu gitera imbere ni umubare w’abaturage bagerwaho na serivisi z’imari bavuye ku gipimo cya 14% muri 2008, ubu bakaba bageze ku gipimo cya 93% nk’uko BNR ibigaragaza.
Umusaruro mbumbe w’igihugu wakomeje kwiyongera aho umwaka ushize wa 2022 wazamutse ku gipimo cya 8.2%: ya 21%, aho urwego rwa serivisi rufite uruhare rwa 47%.
Aha ni ho François Kanimba ahera avuga ko kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere mu bukungu mu buryo burambye ari uko urwego rwa serivisi rukwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga.
U Rwanda ruza ku mwanya wa 2 muri Afurika mu korohereza ishoramari nk’uko raporo ya Doing Business ibigaragaza. ibi birwongerera amahirwe yo kubonera abaturage imirimo kugira ngo bazamure amafranga binjiza babashe no guhaha.
Mu mwaka wa 1994 Umunyarwanda yinjizaga amadolari 146 ku mwaka, na ho muri 2018 akinjiza amadolari 778 ku mwaka. Biteganijwe ko mwa mwaka wa 2035 umunyarwanda azaba yinjiza amadolari ibihumbi 4 ku mwaka mu gihe icyerekezo 2050 biteganijwe ko azaba yinjiza ibihumbi bisaga 12 by’amadolari ku mwaka.
Panorama
