Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute -RFI) kiratangaza ko mu minsi iri mbere muri serivisi batangaga haziyongeramo ko umuntu ashobora kumenya amarangasano (DNA) y’umwana ukiri mu nda ya nyina.
Ibi byatangajwe ku wa kane tariki ya 7 Nzeri 2023, mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bw’iki kigo, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha, Minisiteri y’ubutabera n’abanyamakuru hanatangazwa izina n’ibirango bishya by’icyahoze ari Rwanda Forensic Laboratory (RFL) yahawe izina rya Rwanda Forensic Institute (RFI).
Avuga kuguhindurira izina by’iki kigo, Umuyobozi Mukuru wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr Karangwa Charles, yavuze ko biri mu rwego rwo kugira u Rwanda igicumbi cya serivisi y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, hakiyongera ko hazakorwa ubushakashatsi buri ku rwego mpuzamahanga hagamijwe kongera serivisi zitangwa n’iki kigo.
Agira ati “Turakora Ubushakashatsi dufatanyije n’ibindi bigo mpuzamahanga, ku buryo mu gihe kiri imbere tuzaba dushobora gupima DNA y’umwana uri mu nda, cyangwa tukaba twamenya niba nta ndwara azavukana; bityo hakirindwa ko umuntu ashobora kubyara umwana ufite ikibazo.”
N’ubwo atavuze igihe ubu bushakashatsi buzatangirira, gusa yemeza ko ku bufatanye n’ibindi bihugu birimo u Budage, ubushakashatsi bugeze kure bukorwa.
Si ibyo gusa, atangaza no ku kibazo cy’amarozi Gakondo atavugwa ho rumwe n’abaturage ndetse n’inzego z’ubutabera, ko muri Serivisi ziziyongera mu nshingano za RFI harimo no gupima amarozi.
Agira ati “Mu bushakashatsi tuzakora, turateganya gukora ikigega cy’amakuru (Data base) cy’ibyatsi by’imiti n’ibifite uburozi; ibyo bizafasha kumenya icyitwa amarozi.”
Uyu muyobozi yahakanye amakuru avuga ko gupimisha amarangasano (DNA) byaba biri mu biri kongera gatanya hagati y’abashakanye.
Agendeye kuri raporo itangwa n’inzego z’ubutabera, avuga ko muri gatanya 3000 zatanzwe habonetsemo 210 gusa zishingiye ku gupimisha amasano hagati y’umwana n’ababyeyi.
Ni mu gihe Umuyobozi mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabera muri Minisiteri y’ubutabera, Nabahire Anastase, avuga ko RFI ari ishema ry’ubutabera bw’u Rwanda.
Agira ati “RFI ni ishema ry’u Rwanda, ni n’ishema ry’urwego rw’ubutabera. Icyerekezo cy’igihugu cyacu ni ukubaka igihugu kigendera ku mategeko, gutanga ubutabera kuri bose, bwihuse kandi bunoze. Itegeko ngenga ry’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, riteganya mu ngingo zinyuranye icyitabwaho kugira ngo abantu bahabwe ubutabera; buhabwe urega n’uregwa. Ibimenyetso rero, ni ikintu gikomeye cyane kuko urega uhagarariwe n’ubushinjacyaha, asabwa gutanga ikimenyetso gifatika kigaragaza ko icyaha cyabayeho kandi ko uwagikoze ari uregwa, kuko iyo ikimenyetso kibuze ibyo uvuga biba ari amangambure.”
Ku ruhande rw’Ubugenzacyaha, Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bushimira RFI ku buhanga n’uburyo batuma RIB igera ku bimenyetso mu buryo bwizewe kandi bwihuse.
Rwanda Forensic Laboratory yatangiye mu mwaka wa 2018 iza guhinduka Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute-RFI) ku bw’iteka rya Perezida nº 049/01 ryo kuwa 02/08/2023.
Ubuyobozi bwa RFI butangaza ko serivisi zayo zizewe ijana ku ijana dore ubu bakorana n’ibindi bigo byo mu bihugu 198, Repubulka ya Demokarasi ya Congo iza ku isonga mu kugira abaturage bagana FI.





Raoul Nshungu
