Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, itangaza ko u Rwanda rumaze kubona inyungu nyinshi mu muryango wa ‘Commonwealth’ rumazemo imyaka ikabakaba 14. Ibi byagarutsweho mu gihe u Rwanda rwifatanyaga n’ibindi Bihugu binyamuryango, kwizihiza umunsi wahariwe uyu muryango.
Ibendera rya ‘Commonwealth’ ryazamuwe mu Rwanda, kuri Kigali Convention Center, mu rwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe uyu muryango mu Bihugu biwugize.
Ambasaderi Guillaume Kavaruganda, umuyobozi ushinzwe u Burayi, Amerika n’Imiryango mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, avuga ko u Rwanda rumaze kungukira byinshi muri uyu Muryango, kuva aho ruwinjirijwemo.
Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, abagize Inteko ishinga amategeko mu mitwe yombi, bahawe ibiganiro by’ibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Kubaka ahazaza hasangiwe.”
Ni biganiro byagarutse no ku myiteguro y’Inama izabera i Kigali muri Kamena uyu mwaka wa 2022, ihuza Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Commonwealth, izwi nka ‘CHOGM’.
Abadepite n’Abasenateri bishimiye uko u Rwanda ruhagaze muri Commonwealth, nk’Igihugu kizakira inama ya CHOGM, ari na bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame azatangira kuyobora uyu Muryango, muri manda y’imyaka 2.
Donatille Mukabalisa, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, avuga ko kwizihiza uyu munsi, byibukije intumwa za rubanda uruhare rwazo mu kwimakaza indangagaciro zawo, no kurushaho gutsura umubano na bagenzi babo bo mu Bihugu bigize Commonwealth.
Yagize ati “Ntabwo twibukiranyije gusa inyungu zo kwakira inama yo ku rwego rwo hejuru nk’iriya, ahubwo twibutse uruhare rw’ingenzi Inteko Ishinga Amategeko igomba kugira, haba muri CHOGM ndetse na nyuma yayo. Ndifuza gushimangira ko icyo tugomba gukora, ari ugushimangira ibyo tumaze kugeraho, binyuze mu butwererane hagati y’Inteko zishinga amategeko.”
Commonwealth ni umuryango w’ubutwererane, ugizwe n’Ibihugu 54 byo hirya no hino ku Isi, byose hamwe bifite abaturage basaga miliyari 2.5 kugeza ubu, buri mwaka bafatanya kwizihiza umunsi wawuhariwe.

U Rwanda rwifatanyije n’ibindi Bihugu kwizihiza Umunsi wahariwe Commonwealth, nk’Umuryango rumazemo imyaka 14 kuva ruwakiriwemo, mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma_CHOGM, yabaye mu mwaka wa 2009; aho rwabaye Igihugu cya 54, n’icya 2 cyawinjiyemo kitarakolonijwe n’u Bwongereza, nyuma ya Mozambique.
UMUBYEYI Nadine Evelyne
