Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda rurashimirwa umuhate rushyira mu kurwanya icyorezo cya SIDA

Umuyobozi w'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, kimwe n'abandi bayobozi batandukanye batanze ubutumwa muri Car Free Day yahuriranye n'Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rita ku buzima (OMS/WHO) rirashimira u Rwanda imbaraga n’umuhate rwashyize mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara cyane cyane izitandura.

Ibi bitangajwe n’Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, ku cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2019, muri siporo rusange izwi nka “Car Free Day”, yahuriranye n’umunsi abatuye Isi bizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wahuriranye n’inama mpuzamahanga kuri SIDA, ICASA, itangira imirimo yayo kuri uyu wa Mbere i Kigali.

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye iyi siporo yanitabiriwe na bamwe mu bitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya SIDA, inama ya ICASA mu magambo ahinnye y’Icyongereza itegerejwemo abari hagati ya 7,000 ni 10,000 baturutse mu bihugu 150 byo hirya no hino ku isi.

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye Car Free Day yo ku wa 1 Ukuboza 2019 (Ifoto/Igihe.com.)

Umuyobozi wa WHO, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, na we ni umwe mu bayobozi bakomeye bitabiriye iki gikorwa cyabimburiye ibindi biteganyijwe mu nama mpuzamahanga kuri SIDA izamara iminsi itanu

Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu butumwa yatanze kuri uyu munsi, yagaragaje ko Car Free Day ari igikorwa cy’indashikirwa mu kubungabunga ubuzima, kurwanya ihumana ry’ikirere rihitana ababarirwa muri miliyoni umunani ku Isi buri mwaka, no kugabanya imibare y’abahitanwa n’indwara zitandura zihariye 70 ku ijana by’impfu ziterwa n’indwara zose ku Isi.

Akomeza avuga ko imbaraga u Rwanda rushyira mu guhangana n’icyorezo cya SIDA, birugira igihugu nyacyo cyo kwizihirizamo umunsi mpuzamahanga wo kuyirwanya.

Yagize ati “Aha ni ho twari dukwiye koko kwizihiriza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA ku Isi kubera ibyo u Rwanda rwagezeho.”

Akomeza ashimira u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya SIDA kuko magingo aya 98 ku ijana by’ababana n’ubwandu bahabwa imiti n’ubundi buvuzi bakeneye. Avuga ko ibyo bituma u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bike cyane ku Isi byageze ku ntego yiswe 90-90-90 Isi yihaye bitarenze muri 2020.

Agira ati “Ibi rero biterwa n’imiyoborere myiza n’umuhate ukomeye biranga umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame ntirengagije na Madame we Jeannette Kagame. Iyo hari ubushake bukomeye bwa politiki, ibintu byose biba bishoboka.”

Siporo rusange yo ku wa 1 Ukuboza yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya SIDA (Ifoto/Igihe)

Aganira na RBA, Dr. Frank LULEH; umwe mu banyamahanga bitabiriye inama ya ICASA, akaba avuga ko gukora siporo rusange ku munsi nk’uyu, ari nko gutera ibuye rimwe rikica inyoni ebyiri.

Ati “Kwizihiriza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA mu Rwanda ku munsi wa car free day byaduhaye amahirwe yo gukora siporo n’ubukangurambaga kuri SIDA. Ikindi ni uko benshi mu babana na virusi itera SIDA muri iki gihe bafite ikibazo cyo gufatwa n’indwara. Ubwo rero kubihuriza hamwe ni akarusho, mbese turimo kwica inyoni ebyiri duteye ibuye rimwe. Ikindi kinejeje, ni uko ejo tuzatangira inama mpuzamanga kuri SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku mugabane wa Afurika, ikaba ibaye ku nshuro ya makumyabiri. Ni umwanya mwiza wo kuganira kuri SIDA, tugasubiza amaso inyuma tukareba aho tuvuye, imbogamizi zihari ariko nanone ntitwirengagize n’isano iri hagati ya SIDA n’igituntu, umwijima ndetse n’izindi ndwara zitandura.”

Bamwe mu bitabiriye Siporo rusange baboneyeho kwisuzumisha ku buntu ngo barebe uko bahagaze (Ifoto/Igihe)

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu myaka 5 ishize, ubwandu bwa virusi itera SIDA bukaba butarigeze bwiyongera kuko bwagumye kuri 3 ku ijana gusa ndetse 97 ku ijana by’abafite ubwo bwandu bakaba bafata imiti igabanya ubukana kuburyo hafi 90 ku ijana byabo bafite virusi nkeya mu maraso bitanga ijanisha riri hejuru ry’amahirwe yo kutanduza abandi.

Tariki ya mbere Ukuboza, umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA hazirikanwa uruhare rw’abaturage mu kurwanya icyo cyorezo, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, avuga ko mu Rwanda umusanzu w’abajyanama b’ubuzima mu rugamba rwo kurwanya SIDA ari urwo gushimwa.

Siporo rusange “Car Free Day” yitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye kandi batari bake (Ifoto/igihe.com)

Imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA, UNAIDS, igaragaza ko Afrika yihariye miliyoni 16 muri 24.5 z’abafata imiti igabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA ku Isi, ariko igiteye impungenge kurushaho, ni uko buri mwaka muri Afrika abasaga miliyoni bandura virusi itera SIDA kandi 57 ku ijana bakaba ari abagore.

Intambwe n’ingamba zikwiye gufatwa mu guhangana n’iki kibazo kuri uyu mugabane, bikaba ari bimwe mu bizaganirwaho mu nama mpuzamahanga kuri SIDA igiye kumara iminsi itanu ihurije i Kigali kuva ku wa 2 kugeza ku wa 7 Ukuboza 2019. Iyi nama izitabirwa n’abantu bari hagati ya 7000 na 10.000 baturutse mu bihugu bisaga 150 byo hirya no hino ku Isi, barimo abashakashatsi, abanyeshuri, abarimu muri za kaminuza, abaganga, abakora mu by’imiti n’abarimo abakuru b’ibihugu bitanu n’abafasha b’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika biga ku ngamba zo kurwanya Sida.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities