Bwa mbere u Rwanda rugiye kwakira amarushanwa azwi nka IRONMAN 70.3, hakinwa Triathlon, umukino ukorwamo uhurizwamo koga, gusiganwa ku magare, no ku maguru.
Ku itariki 20 Mutarama 2022, ni ho unuhango wo kumurika ku mugaragaro itangizwa ry’aya marushanwa, wabereye mu Karere ka Rubavu. Rikaba riteganyijwe gutangira ku wa 14 Kanama, aho rizitabirwa n’abakinnyi bagera ku 1500, baturutse ku migabane itandukanye.
Mbaraga Alex, Perezida wa Federasiyo y’umukino wa Triathlon mu Rwanda, yavuze ko abazitabira iri rushanwa bazasiganwa mu birometero byinshi, ugereranyije n’ibyo bari basanzwe bakora muri uyu mukino. Kuko bazasiganwa mu birometero 90 ku magare, 21.1 ku maguru ndetse n’ikirometero 1.9 mu mikino yo koga.
Yagize ati “Biradusaba gutegura abakinnyi, cyane ko twakoraga uyu mukino mu birometero bicye. Ntabwo tuzabategura kuri iri rushanwa gusa, ahubwo tugiye kubategura by’igihe kirekire, ku buryo abakinnyi bacu na bo bazajya baba aba mbere muri iri rushanwa.”
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizabera mu Karere ka Rubavu, rikaba rigiye kuba ngarukamwaka mu gihe cy’imyaka 3 ikurikirana. Hari icyizere ko uko imyaka izagenda ihita kandi, ubushobozi bwo kwakira abakinnyi na bwo buzagenda bwiyongera.
Ni iby’agaciro
Kwakira aya marushanwa ku nshuro ya mbere, mu Rwanda, bisobanuye ikintu gikomeye, nk’uko Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yabitangaje.
Yagize ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, ndasezeranya abazitabira iri rushanwa ko hazakorwa ibishoboka byose ngo rigende neza, aho tuzafatanya n’abaritegura tugakora Irushanwa rya IRONMAN, rizahora ryibukwa.”
Yongeyeho ko u Rwanda rutewe ishema no kwakira aya marushanwa, bityo ko ari igihe cyo kuyamenyekanisha, ku buryo azajya ahora yibukwa n’abayitabiriye.
Ni irushanwa byitezwe ko kandi rizongera ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda, rigateza imbere abikorera; kuko mu minsi 10 abakinnyi bazamara mu Karere ka Rubavu, hari byinshi bizungura abahatuye n’u Rwanda muri rusange.
U Rwanda rubaye Igihugu cya 4, kigiye kwakira aya marushanwa muri Afurika. Ibindi byabanje ni Misiri, Afurika y’Epfo na Maroc. Abakinnyi bifuza kw itabira ‘ IRONMAN 70.3’ bazatangira kwiyandikisha, ku itariki ya 1 Gashyantare 2022, banyuze ku rubuga rwa Ironman Rwanda.
UMUBYEYI Nadine Evelyne