Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda rwahisemo kuba igihugu buri wese yakwifuza gusura – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwanze guheranwa n’amateka mabi ya Jenoside rwanyuzemo, ko ahubwo rwatekereje kuba igihugu buri wese yakwifuza gusura.

Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga yiga ku bukerarugendo ku isi yatangiye kuri uyu wa Kane i Kigali.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko mu myaka ikabakaba 30 ishize, u Rwanda rwanyuze mu mateka asharira ubwo amahanga yarebereraga kure mu bwoba ubwo abantu bahahungaga ariko Abanyarwanda banga guheranwa n’ayo mateka. Yagaragaje ko batekereje kubaka igihugu buri wese yisangamo mu mahoro bafite agaciro ariko na none amahanga yose yifuza gusura ari nako batekereje ubukerarugendo nk’imwe mu nkingi zikomeye z’ubukungu bw’igihugu.

Perezida Kagame yasobanuye ko uyu munsi ibihumbi by’abantu basura u Rwanda buri mwaka bakishimira ibyiza karemano birutatse, kwitabira imikino inyuranye n’inama zo ku rwego mpuzamahanga. Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhuza ikirere muri Afrika, gukuriraho Abanyafrika inzitizi ya Visa kimwe n’abandi banyamahanga benshi. Perezida Kagame kandi asanga Abanyafurika bagize isoko rikomeye ry’ubukerarugendo ku isi.

“Abanyafurika ni ahazaza h’ubukerarugendu ku Isi, uko abari mu cyiciro cy’ubukungu bwo hagati bakomeje kwiyongera ku muvuduko wo hejuru mu binyacumi biri imbere. Tugomba gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa nk’amwe mu gukomeza kubaka Afurika nk’ahantu hasurwa cyane na bamukerarugendo ku isi.”

Perezida Kagame ni we wari umushyitsi mukuru muri iyi nama akaba ari nawe wayitangije ku mugaragaro. Iyi nama izasoza kuri uyu wa Gatanu tariki ya Gatatu Ugushyingo 2023.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.