Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP: Pan-African Parliament) iteraniye i Kigali kuva ku wa 18 Ukwakira kugeza ku wa 03 Ugushyingo 2018 mu gihembwe cyayo cya mbere gisanzwe. Imirimo yayo izaba ifite insanganyamatsiko ikurikira: “Kurandura ruswa burundu, inzira ihamye yo kugeza Afurika ku iterambere rirambye”.
PAP ni Inteko Ishinga Amategeko yo ku rwego rwa Afurika, ikaba urwego nshingamategeko rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. PAP ni rumwe mu nzego icyenda (9) zagenwe mu Masezerano yo mu 1991 (Abuja Treaty) ashiraho Umuryango wita ku bukungu ku mugabane wa Afurika.
Nk’uko bikubiye mu ngingo ya 17 y’Itegeko rishyiraho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, intego ya PAP ni: “gufasha Abanyafurika kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’iterambere n’ubukungu ku mugabane wa Afurika.” Intego yayo nkuru ni ukuba urwego rufite ububasha nshingategeko kandi abarugize bagatorwa binyuze mu matora rusange y’abaturage bose. Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika ifite kandi inshingano yo kugenzura ibikorwa bya za Guverinoma ikaba n’urwego ngishwanama.
Nyakubuhwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba kandi Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ni we mushyitsi mukuru uzafungura ku mugaragaro imirimo ya PAP ku wa mbere tariki ya 22 Ukwakira 2018. Zimwe mu ngingo zizasuzumwa muri iki gihembwe harimo kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’amahoro n’umutekano ku mugabane w’Afurika, uruhare rw’indorerezi z’amatora z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu gukumira amakimbirane ashingiye ku matora muri Afurika, ubutabera bwunga n’izindi gahunda zo gusana ibihugu nyuma y’intambara muri Afurika, imbanzirizamushinga w’itegeko ryerekeye abafite ubumuga ndetse na raporo ya buri gihugu kuri gahunda nsuzumamikorere nyafurika (African Peer Review Mechanism).
Umunyamabanga mukuru w’agateganyo wa PAP Bwana Yusupha JOBE atangaza ko uyu ari undi mwanya PAP ibonye wo kwegereza ibikorwa byayo abatuye umugabane w’Afurika.
Bwana JOBE avuga ko mu gihe icyicaro cya PAP kiri i Midrand muri Afurika y’Epfo, ubu ari uburyo bwo kwegereza ibikorwa byayo ibindi bice by’Afurika.
Bwana JOBE yagize ati, “Uyu ni umwanya mwiza uhawe imiryango ya sosiyete sivili, imiryango itari iya Leta, urubyiro ndetse n’ibindi byiciro by’abaturage wo gukurikirana imirimo ya PAP no kubaka imikoranire yatuma ibitekerezo byabo bishyirwa ku murongo w’ibikorwa ku rwego rw’Afurika nzima. Bityo, tukaba dukanguriye abafatanyabikorwa b’ingeri zinyuranye kudacikwa n’uyu mwanya babonye.”
PAP yatangiye imirimo yayo bwa mbere muri Werurwe 2004. Mu Kwakira 2009 ni bwo yatangiye igihembwe cya mbere cya manda yayo ya kabiri y’imyaka itanu (5). PAP yatangiye ifite icyicaro i Addis Abeba muri Etiyopiya, kiza kwimurirwa i Midrand muri Afurika y’Epfo. PAP igira ibihembwe bibiri bisanzwe (muri Werurwe no mu Kwakira) buri mwaka. U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri, nyuma ya Misiri, cyakiriye imirimo ya PAP ibereye hanze y’icyicaro cyayo i Midrand.
PAP igizwe n’Abadepite 275 bahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe byemeje burundu Amasezerano ashyiraho iyo Nteko Ishinga Amategeko. Buri gihugu gihagararirwa n’Abadepite batanu. Muri abo batanu nibura umwe agomba kuba ari umugore kandi bagahagararira imitwe ya politiki inyuranye ifite imyanya mu Nteko Zishinga Amategeko z’ibyo bihugu. Abadepite bagize PAP bashyirwaho n’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu biyigize, ntabwo batorwa ku buryo butaziguye n’abaturage.
Abadepite bahagarariye ibihugu byabo muri PAP bagera kuri 40 bazarahirira kwinjira muri PAP nyuma y’amatora aherutse kuba mu bihugu byinshi by’Afurika ndetse na nyuma yo gusimburana kwa bamwe muri bo na bagenzi babo bacyuye igihe muri PAP.
Panorama
