Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda rwanze gukomeza umubano wubakiye ku buryarya n’u Bubiligi

Ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwatangaje ko rwahagaritse umubano mu bya dipolomasi n’u Bubiligi, nyuma yo gusuzuma imyitwarire y’icyo gihugu cy’i Burayi muri ibi bihe by’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse na mbere yaho.

Tariki 7 Mata 2000, uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Guy Verhofstadt, yari muri Stade Amahoro, yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe Guy Verhofstadt yasabye imbabazi ku ruhare Igihugu cye cyagize mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ndetse no kuba Ingabo z’icyo gihugu zaratereranye Abatutsi bakicirwa muri Eto Kicukiro.

Minisitiri Dr Bizimana ati “Twizeraga ko bumvise koko ko bahemutse, ko bateye akaga u Rwanda ko noneho bazatuza, tugafatanya, tugakorana.”

Yakomeje agira ati “Ariko u Bubiligi bwakomeje kwirengagiza ikibazo cy’Interahamwe ziri muri Congo, bukomeza kwirengagiza ikibazo cy’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ribera ku butaka bwabwo.”

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko mu Bubiligi hari amashyirahamwe y’abarwanya Leta y’u Rwanda, abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bose kandi ngo bahabwa amafaranga na Guverinoma y’u Bubiligi.

Ati “Usanga FDLR barayihoreye, abahakana n’abapfobya bakorera iwabo mu Bubiligi, barabyihoreye. Ibyo rero ni ibintu bidashobora kwihanganirwa, harimo amariganya, uburyarya budakwiye ku gihugu kibana n’ikindi.”

Akaga u Bubiligi bwazaniye u Rwanda kandi gaherutse kugaragazwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yaganiraga n’abaturage ku wa 16 Werurwe 2025.

Umukuru w’Igihugu atangaza ko u Bubiligi ari nyirabayazana wa byinshi mu bibazo u Rwanda rwanyuzemo. Agira ati “U Bubiligi bwishe u Rwanda, bukica Abanyarwanda, amateka aya yose arenze imyaka 30 gusa. Rukajya rutugarukaho, abasigaye rukongera rukabica. Twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu ngubu.”

Perezida Kagame yavuze ko Ababiligi bagaragaje ko bakomeje gushaka gusubiza u Rwanda mu mateka mabi batumye runyuramo. Agira ati “Barabanza banga Ambasaderi wacu twaboherereje ngo ntibamushaka, bakavuga ngo hari ukuntu ashobora kuba atarakoreye neza Congo, ibyo tugiye kubizira.”

Akomeza agira ati “Bakongera mu kanya ngo ntabwo tubemerera ko mugira mutya, ariko tukababaza ngo ariko muba bande? Mwadushinzwe na nde? Abanyarwanda ko mwemera Imana, Imana koko yashinze u Rwanda aba bantu mureba? Turaza kubibibutsa neza ko atari ko bimeze.”

Umukuru w’Igihugu atangaza ko Abanyarwanda bihagije kandi biteguye guhangana n’umuntu uwo ari we wese.

Akaga u Bubiligi bwazaniye u Rwanda kandi gaherutse kugaragazwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yaganiraga n’abaturage ku wa 16 Werurwe 2025.

Umukuru w’Igihugu avuga ko u Bubiligi ari nyirabayazana wa byinshi mu bibazo u Rwanda rwanyuzemo. Agira ati “U Bubiligi bwishe u Rwanda, bukica Abanyarwanda, amateka aya yose arenze imyaka 30 gusa. Rukajya rutugarukaho, abasigaye rukongera rukabica. Twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu ngubu.”

Perezida Kagame yavuze ko Ababiligi bagaragaje ko bakomeje gushaka gusubiza u Rwanda mu mateka mabi batumye runyuramo. Agira ati “Barabanza banga Ambasaderi wacu twaboherereje ngo ntibamushaka, bakavuga ngo hari ukuntu ashobora kuba atarakoreye neza Congo, ibyo tugiye kubizira.”

Akomeza agira ati “Bakongera mu kanya ngo ntabwo tubemerera ko mugira mutya, ariko tukababaza ngo ariko muba bande? Mwadushinzwe na nde? Abanyarwanda ko mwemera Imana, Imana koko yashinze u Rwanda aba bantu mureba? Turaza kubibibutsa neza ko atari ko bimeze.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bihagije kandi biteguye guhangana n’umuntu uwo ari we wese.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu gihugu cya Latvia mu uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro bizabera mu muhezo na...

Amakuru

Perezida Paul Kagame, amaze gutorerwa kuziyamamariza kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe mu Nyakanga 2024, yatangaje ko n’ubwo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamugiriye icyizere, bakwiye...

Amakuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwagize amahitamo meza yo kwemerera ibigo by’itumanaho gushora imari mu Rwanda. Ibi yabigarutseho ubwo MTN...

Akarere

Perezida Paul Kagame mu butuma yatanze mu nama yiga ku mihindagurikire y’ikirere muri Afurika, agaraza ko hakenewe gushyira hamwe kw’ibihugu mu guhangana n’iki kibazo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities