Ku masaha y’igicamunsi kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mutarama 2013, Guverinoma y’u Rwanda yasooye itangazo ryiyama Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuko ikomeje kuvogera ikirere cyarwo.
Indege y’intambara ya Sukhoi-25, ahagana saa kumi n’imwe n’iminota itatu yarasiwe mu kirere cy’u Rwanda, ariko ntiyahanuka, irakomeza igwa ku kibuga cy’indege cya Goma.
Ni ku nshuro ya gatatu indege z’intambara za Congo zo muri buriya bwoko zivogera ikirere cy’u Rwanda. Iya mbere yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu mu kwezi k’Ugushyingo 2022, iya kabiri ivogera ikirerer cy’u Rwanda mu kwezi k’Ukuboza 2022 ariko icyo gihe irahushwa. Iya gatatu yavogereye ikirere cy’u Rwanda kuri uyu mugoroba iraswaho n’ingabo z’u Rwanda irakomeza igwa ku kibuga cy’i Goma.


Panorama
