Leta y’u Rwanda yongeye gushimirwa, ku buryo yitwaye mu guhangana na COVID-19, aho abafatanyabikorwa bayo biyemeje gukomeza kuyishyigikira, mu rugamba rwo kwigobotora ingaruka zayo, hashyirwa imbaraga mu kuzamura ubucuruzi no guhanga imirimo.
Ni ibyagarutsweho mu gutangiza umwiherero wa 18, uhuza Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo; mu rwego rwo kurebera hamwe uko umwaka ushize wagenze, hanafatirwa hamwe ingamba z’umushya.

Leta y’u Rwanda yashimiwe uko yitwaye mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, nk’uko bamwe mu bafatanyabikorwa babigarutseho muri iyi nama.
Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda Dr. Fode Ndiaye, yashimye uburyo u Rwanda rwitwaye muri iki cyorezo, avuga ko bushimishije.

Yagize ati “Leta yakoranye neza n’imiryango ishamikiye ku Muryango w’Abibumye irebana n’ubuzima, mu guhangana na COVID-19, kuko u Rwanda rufite inzego zikora neza mu gucunga neza inkunga y’iterambere.”
Rolande Pryce, uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, na we yashimiye uruhare u Rwanda rwagize mu kurengera ubuzima bw’abaturage n’ibikorwa by’ubucuruzi, mu bihe bitari byoroshye.

Ati “Turashimira Leta y’u Rwanda, kubera uburyo yitwaye mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Nk’abafatanyabikorwa ba Leta, twabonye uko bafataga ingamba zatumye babungabunga ubuzima bw’abaturage ndetse n’ubukungu bwari bwahungabanye, ubu bukaba buri kongera gusubira ku murongo; byose byavuye mu gukingira abantu benshi.”
Haracyari ibyo gukora
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko Leta igifite intego yo gukomeza kuzamura ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage.
Yagize ati “Tugiye gukomeza kurebera hamwe uko ubukungu buhagaze, n’uko burimo kugenda busohoka mu ngaruka za COVID-19, tunareba uko twakubaka ubukungu bwihanganira ibibazo nk’ibyo twagize. Turifuza iterambere ry’ubuhinzi bukozwe kijyambere, urwego rw’abikorera bagira uruhare mu buhahirane n’Akarere, guhanga imirimo, kwita ku bidukikije, n’ibindi…”

Umwiherero uhuza u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, wabahurije Mu Karere ka Rubavu, guhera ku itariki 10 Werurwe 2022. Biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 6,8% mu 2022, naho umwaka utaha bukazagera ku 8%.
UMUBYEYI Nadine Evelyne
