muri uyu mwaka w’amashuri 2023-2024, u Rwanda rwashoye miliyari zisaga 90 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Werurwe 2024, ubwo yari mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Nyafurika wahariwe gahunda yo gufatira ifunguro ku Ishuri.
Ni ku nshuro ya cyenda u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu bya Afurika mu kwizihiza iyi gahunda. Ku rwego rw’Igihugu yizihirijwe mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kampanga mu Murenge Kinigi mu Karere ka Musanze.
Uyu mwaka, insanganyamatsiko yayo igira iti “Gushora imari mu kugaburira abanyeshuri ku ishuri, hakoreshwa ibyera iwacu, hagamijwe kuzana impinduka mu burezi buganisha kuri ejo heza ha Afurika idaheza”.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabigarutseho, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yasabye ibigo by’amashuri kwifashisha imirima bifite bigahingamo imboga n’imbuto n’ibindi bihingwa byafasha mu kugaburira abana ku ishuri.
Yagaragaje ko biramutse bikozwe gutyo byakunganira inkunga y’ababyeyi na Leta muri gahunda yo kugaburira abana.
Yagize ati “Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi muri iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri. Harimo kubaka ibikorwaremezo, gutanga ibikoresho, gutanga umusanzu ku ifunguro ry’umunyeshuri ku mashuri ya Leta ndetse n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.’’
Mu 2023/2024, Leta izatanga asaga miliyari 90 ku ifunguro ry’abanyeshuri ndetse ingengo y’imari ishyirwamo izakomeza kwiyongera.
Irere yashimye ababyeyi n’abafatanyabikorwa ibyo bakora muri iyi gahunda, abasaba kubikomeza.
Ati “Mu gushyigikira iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, ababyeyi twese tuributswa gutanga umusanzu wacu ku gihe no kugira uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda ku mashuri barereraho abana.’’
Yavuze ko leta yashyize imbaraga nyinshi muri iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri kuko ari imwe mu nkingi z’uburezi bufite ireme.
Ati “Bituma abanyeshuri bakurikira amasomo neza, hakaba ubumwe n’ubusabane hagati yabo igihe basangira ku ishuri, ituma kandi badata ishuri.”
Amafaranga Leta ishyira muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yavuye kuri miliyari miliyoni 43,5 Frw mu 2021/2022, agera kuri miliyari 90 Frw mu 2023/2024.
Uyu munsi wizihijwe u Rwanda rwishimira ko umubare w’abana bagaburirwaku ishuri wavuye kuri 600 mu 2015, ugera hafi miliyoni enye.
Panorama