Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

U Rwanda rwatsinzwe na Angola mu irushanywa Nyafurika rya Handball U20

Ku nshuro ya 29 y’imikino y’igikombe cya Afurika muri Handball ibera mu Rwanda, ku mukino wa mbere wo gufungura, u Rwanda rwanyagiwe na Angola ku bitego 43 kuri 23.

Umuhango bwite wo gutangiza ku mugaragaro iri rushanywa nyafurika rya Handball y’abatarengeje imyaka 20 y’amavuko ribera muri BK ARENA mbere y’abafana wafunguwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri ya Siporo, Didier Shema Maboko.  

Iri rushanywa ryatangiye ku itariki 20 rikazasozwa ku itariki 27 Kanama 2022, ryitabiriwe n’amakipe ya Handball y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 20, yaturutse muri Uganda, Tunisia, Maroc, Angola, Congo-Brazaville, Lybia, Algeria n’u Rwanda.

Didier Shema Maboko mu gutangiza iri rushanwa yagize ati “Gukina ni ibyiza ndetse iyo amakipe abiri arimo gukina birangira imwe itsinze, ariko icy’ingenzi ni uguteza imbere ubumuntu. Ubutumwa mbafitiye rero ni uko Perezida Paul Kagame akunda siporo kandi yemera ko ishobora kugirira abantu akamaro kurenza uko babitekereza”.

Dr Mansourou AREMOU uyoboye impuzamashyirahamwe nyafurika ya Handball (CAH) yishimiye ibikorwa remezo abona mu Rwanda, avuga ko bishobora gufasha ikirere cya siporo muri rusange, anemeza ko bigomba kubera ibindi bihugu urugero.

Ati “U Rwanda rufite umwihariko ushingiye ku mateka yarwo, ariko byose bituruka ku cyizere abatuye iki gihugu bifitemo, kandi twese nk’abanyafurika byadufasha mu kwibohora ku ngoyi yo kumva ko twahora dufashwa n’abandi.”

Perezida wa Federasiyo nyarwanda ya Handball, Alfred Twahirwa, yatangaje ko u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo uyu mukino ugire uruhare mu iterambere rirambye ry’igihugu.

Ati “Turashimira abafatanyabikorwa n’abaterankunga bacu batubaye hafi kugira ngo iyi mikino ibe n’ubwo bigaragara ko harimo ibihugu 8 byitabiriye, ibindi 4 bikaba byatangaje ko bitakije ku munota wa nyuma.”

Umukino ubanza Angola yigaranzuye U Rwanda iyitsinda ibitego 43 kuri 23 kandi iruruta kure ku mbaraga ndetse na tekinike bigaragara neza ko aba bana bo muri Angola bafite ubunararibonye muri Handball.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.