Amazi y’urugomero rwa Nyabarongo akomeje kugabanuka bitewe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro burimo gukorwa mu buryo butanoze.
Muri rusange ikibazo gihari, kijyanye n’uko ahabikwa ayo mazi cyangwa se ‘reservoir’y’amazi igenda igabanuka bitewe n’impamvu zirimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Iki kibazo cyahagurukije inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero mu ntara y’Iburengerazuba, REG, Sosiyete y’ingufu z’amashanyarazi ndetse na RMB, Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi, kugira ngo gishakirwe umuti.
Umuyobozi w’Urugomero rwa Nyabarongo Musabyimana Jean de Dieu avuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bwangiza ibidukikije, imigezi izana imicanga n’imirimo y’ubuhinzi ari byo byuzuza iyo ‘reservoir’ bigatuma amazi agabanuka.
Ati: “Iyo reservoir igabanutse n’umusaruro uruganda rutanga uragabanuka. Ikindi gituma agabanuka no mu gihe imvura irimo kugwa huzura vuba bikaba ngombwa ko ya mazi tuyarekura akagenda kuko aho yakagiye haba hari imicanga.”
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro barasabwa kubukora mu buryo bunoze kugira ngo bitangiza imikorere y’urugomero rwa Nyabarongo.
Umugenzuzi wa Mine mu kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi, RMB, Bagirijabo Jean D’amour avuga ko bafatanyije n’izindi nzego biteguye kubuza umuntu uwo ari we wese wagira uruhare mu kumena ibitaka biva mu birombe bye muri Nyabarongo.
Ikindi n’ubwo ingamba zari zisanzweho, avuga ko bagiye kurushaho kuzikaza
Kampani 4 zose zikora ubucukuzi hafi ya Nyabarongo zamenyeshejwe ikibazo kirimo kuvugwa, hazanagenzurwa koko niba zibifitemo uruhare, izibikora zihanangirizwe.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko basanze umugezi utabungabunzwe neza, haba ku bijyanye n’imirwanyasuri, ibiti by’imigano byagabanutse. Hari kandi ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahiriza amabwiriza bigatuma baroha imicanga muri Nyabarongo.
Asanga iki kibazo kitagomba gukemurwa n’umuntu umwe, bityo hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye.
Ku bijyanye n’ubucukuzi, avuga ko abatekinisiye basabye ko hakorwa izindi damu zifasha kuyungurura amazi yinjira muri Nyabarongo ndetse zikanagabanya imyanda ijyamo.
Kimwe mu byihutirwa, uturere tugiye gutangira gukemura ni uko mu muganda usoza uku kwezi, biyemeje ko bazashyira imbaraga mu gukora imirwanyasuri ahegereye urugomero, hanaterwe imigano.
Urugomero rwa Nyabarongo rutanga megawati 28 zinjijwe mu muyoboro mugari w’igihugu.
UWIMANA DONATHA