Umwe muri ba Rwiyemezamirimo washinze Ikigo cy’ishuri mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Nyamyumba, avuga ko COVID-19 yabagizeho ingaruka zikomeye, nk’abantu bari bagitangira; ariko hamwe no gufatanya n’ababyeyi baharerera, bashoboye kongera gukora.
Iki Kigo cy’ishuri ryitwa ‘La Racine’ cyatangiye gukora mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, abana cyakira ni abafite imyaka kuva kuri umwe n’igice kugeza kuri 5.
Murekatete Joselyne, ni nyir’iri shuri, avuga ko COVID-19 igitangira batorohewe n’imibereho, kuko akazi kahise gahagarara, ariko ubufatanye, n’ibiganiro ngo byatumye iki Kigo kidafunga imiryango.
Agira ati “Ubufatanye, ibiganiro no gufashanya hagati yacu nta zindi nzego twitabaje, byadufashije guhangana n’icyo kibazo.”
Ubwo mu Rwanda hagaragaraga bwa mbere umurwayi wa COVID-19, Leta yahise ishyiraho ingamba zitandukanye, zirimo no gufunga Ibigo by’amashuri n’amarerero; Nyuma y’amezi asaga 8 ni bwo amashuri yongeye gufungura. Ni bwo no kuri iki Kigo: La Racine, imirimo yongeye gusubukurwa.
Nyir’iri shuri akaba n’umuyobozi waryo, Murekatete, avuga ko bagitangira byari bigoye, ariko bitabujije ababyeyi kongera kugarura abana ku ishuri.
Ati “Ntabwo umuvuduko twari turiho ari wo wakomeje, haba mu bukungu no mu myigire. Hari nk’ababyeyi bakoraga ubucuruzi muri Congo, hafunzwe imipaka ibintu byose birahagarara; kwishyura amafaranga y’ishuri biba ingorabahizi. Icyo gihe habayeho ubwumvikane, ndetse n’imikoranire hagati y’ababyeyi n’abarezi.”
Avuga ko bafite ingero z’abana byagiye bibaho, ababyeyi bakabura ubushobozi ariko bagaruka kwiga hakabaho ibiganiro.
Ati “Twaraganiriye habaho gufashanya, tugerageza kureba uko twakemura ikibazo ariko abana ntibabigenderemo. Ubu ababyeyi basa nk’aho bongeye gukora, basigaye baza bakishyura neza nta kibazo.”
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko COVID-19 yahungabanyije ubukungu bw’Ikigo, gusa n’ubwo byagenze gutyo ngo ntibigeze bahagarika abakozi. Ikindi cyemezo, iri shuri ryafashe cyafashije kongera gukora, ni ikijyanye no kongera amafaranga y’ishuri ababyeyi batangaga, bafashanya.
Murekatete agira ati “Kuba abana bafatira amafunguro ku Kigo, kandi ibiciro by’ibiribwa ku masoko ubu byarazamutse, habayeho ibiganiro n’ababyeyi ku mafaranga bishyuraga bongeraho ibihumbi 15.”
Bazi Ikigega Nzahurabukungu_ERF
Umuyobozi wa ‘La Racine’ abajijwe ku makuru afite ku mikorere y’Ikigega Nzahurabukungu, yavuze ko akizi ariko batigeze bakigana.
Ati: “Ntabwo twigeze tugana icyo Kigega, ahubwo twagerageje kwishakamo ibisubizo hagati yacu.”
Avuga ko biramutse bishobotse ubu yakorana n’iki Kigega, kuko byamufasha kugera ku ntego bari bafite nk’Ikigo.
Abarezi bakorera kuri iri shuri bagirwa inama yo kwizigamira kuko COVID-19 yaje itunguranye, kandi ngo iyo wizigamiye biba byiza mu guhangana na yo. Ni muri kubw’izo mpamvu bavuga ko bitabiriye gukora ibimina, bibafasha kubona amafaranga yo kwifashisha mu buryo butandukanye.
Umwe muri bo, Liliane, avuga ko COVID-19 yangije byinshi bashoboraga kugeraho babikesheje iki Kigo; kuko banasanze abana barasubiye inyuma mu myigire, kubera igihe kirekire babaye mu rugo, ubu bikaba bibasaba gukora cyane.
Agira ati “Isomo twakuye kuri COVID-19 ni ukwirinda, kugira ngo ibihe abantu banyuzemo bitazagaruka. Ku bijyanye no kwizigama, dusigaye twarahumutse ku buryo mu mafaranga duhembwa, tugerageza no kwizigamiraho.”
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, aho abana bato bambara udupfukamunwa twanditseho amazina yabo, bikoroha mu kubarinda. Bahinduye uburyo bwo kubaryamisha kandi, kuko buri mwana wese aba afite ka ‘matelas’ ke n’amashuka ye, adashobora kubisangira n’undi.
UWIMANA Donatha