Ku wa 06 Kanama 2018, Urwego rw’ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB), bwagaragaje umusore w’imyaka 19 y’amavuko, ushinjwa ubutekamutwe bwifashishije ikoranabuhanga akaba yiyemerera ko yagiye yinjira muri konti z’abahanzi bakomeye mu Rwanda.
Uyu musore yiyemereye ko kuva mu mwaka ushize wa 2017, yagiye yiba konti z’abahanzi ku mbuga nka Facebook na Instagram, barimo Arthur, Ama-G The Black, Bruce Melody, Jay Polly n’abandi. Yavuze ko yigeze kwiba Ama-G, basozanya anamwishyuye amafaranga kugira ngo amusubize konti ye.
Avuga ko amaze gufata konti ya Instagram y’uyu muhanzi, yashyizeho ifoto y’umwe mu bagize itsinda Urban Boys, akandika ko umuhanzi bafitanye ikibazo ari uwo nyuma y’aho yari yarabonye ibyo Ama-G yiyegeze kuvuga ko hari uwo bafitanye ikibazo umufitiye amafaranga.
Ati “Naramuhamgaye ndamubwira ngo nayitwaye nampe ibihumbi ibihumbi magana abiri, aza kutayampa avuga ko akoresha ubundi buryo akayisubirana… Nyuma bamaze kubimubwira ari benshi ko bamwinjiriye arampamagara ambwira ko afite ibihumbi ijana na mirongo itanu; muha nimero ayanyoherereza ngo mbe mukuriyeho ibyo nari nashyizeho.”
Avuga ko amaze kumuha amafaranga yose yahise amusubize konti ye. Uretse Ama-G, uyu musore avuga ko kugira ngo abashe kwinjira muri konti zabo, abanza gushaka ibyangombwa byabo. Yabikoraga abandikira babona ari mu Bwongereza.
Ati “Abahanzi narabandikiraga nkababwira ngo mfite ikiraka UK. Ufite pasiporo akambwira ngo arayifite nyuma tukavugana, turashaka kugushakira viza ukaza hano kuririmbira inaha. Yamara kumbwira ngo yego, nkamubwira ngo afotoze pasiporo cyangwa indangampuntu ngo bidufashe kugushakira viza byihuse. Byarangira iyo mfite pasiporo cyangwa indangamuntu ni byo bimfasha kwinjira muri konti ye.”
Ku nshuro ya nyuma, uyu musore yinjiye muri konti y’umukozi wo mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, areba ibyo yaganiraga n’Umwongereza ku mikino iteganyijwe muri uku kwezi. Uwo mwongereza amusobanuza ibyerekeye aho bazacumbikira abakinnyi mu buryo buhendutse.
Ati “Turaganira tugera ku birebana n’amafaranga, arambwira ngo ahongaho amacumbi ahendutse ni nka ngahe? Njye tuvugana ibihumbi bibiri by’amadolari, arabanza ampa avansi ya y’igihumbi kuri Western Union.”
Uyu musore yahise yohereza ayo madolari ku wundi muntu, bombi bakaba bacumbikiwe na RIB.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yaburiye abaturage kwirinda abatekamutwe, bagakurikirana neza imbuga nkoranyambaga zabo, kandi ugize uwo abona atangiye kumubwira ibintu bidasobanutse bagahita babimenyesha RIB.
Yagize ati “Buri muntu uzabona ibigaragaza ko hari umuntu winjiye muri konti ye yahita abimenyekanisha vuba vuba kugira ngo bishobore gukurikiranwa. Hano mu Bugenzacyaha dufite ubushobozi, dufite ibikoresho bishoboka byo guhita bidufasha kubona ngo ibyo bintu bikozwe bite, bikozwe na nde.”
Mbabazi yagiriye inama n’abahamagarwa babwirwa ko batsindiye ibintu nk’amafaranga runaka bagasabwa kubanza kugira ayo bohereza kuri Mobile Money kugira ngo bahabwe ibihembo byabo, gushishoza, kugira ngo abatekamutwe batabiba.
Panorama

Uyu ashinjwa ubufatanyacyaha mu butekamutwe bukoresheje ikoranabuhanga

Mbabazi Modeste, Umuvugizi wa RIB arasaba abantu bose kugira amakenga y’amakuru bahabwa ko hari ibihembo batsindiye cyangwa se bagize amahirwe muri tmbola kandi bakihutira kubimenyesha RIB
