Mu gice cya kabiri twabagejejeho ibirebana n’ushobora kuba Umugaragu cyangwa Shebuja. Turakomeza rero n’igice cya gatatu.
Uko ubuhake bwari buteye
Umwanditsi Nizeyimana Innocent, mu gitabo “Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo” agaragaza ko ubuhake bwarimo ibice bibiri birimo Ubahake busanzwe n’ubuhake bw’i Bwami.
Ubuhake busanzwe: Kugira ngo Umugaragu yakirwe na Shebuja, yabaga afite umutu umuzi akaba ari we umwohereza (Recommendation). Umwohereje yashoboraga kuba na we ari Umugaragu cyangwa ari inshuti y’ukeneye Umugaragu. Umugaragu kandi yerekaga Shebuja umwana we uzamusimbura igihe azaba ashaje. Umugaragu ugitangira guhakwa (utaragira inka agabana) yitwaga umushage maze yamara kugabana inka ya mbere akabona akitwa umugaragu.
Umugaragu yashoboraga gukomeza guhakwa n’umwana wa Shebuja, iyo Shebuja yabaga amaze gusaza, nk’uko Shebuja yemeraga guhaka umwana w’umugaragu we iyo yabaga amaze gusaze cyangwa se apfuye, ariko ibyo bigakorwa ari uko impande zombi zibyumvikanyeho. Atari ibyo amasezerano yaraseswaga.
Izindi mpamvu zashoboraga gutuma Umugaragu ahagarika amasezerano ye na Shebuja harimo Kuba shebuja atagishoboye kubahiza inshingano ze, Kuba umugaragu ashaka guhakwa n’undi ufite ubushobozi busumba ubw’ uwari umwhatse mbere cyangwa ufiti umutima mwiza kumurusha.
Ubuhake bw’i Bwami: Aho ubu buhake butandukaniye n’ubwa mbere ni uko uwabaga ahatswe i Bwami yabaga afite icyubahio kurusha abandi. Kuba k’umugaragu i Bwami nabyo byacaga mu nzira nk’iz’ubuhake busanzwe, kuko byasabaga ko umugaragu yoherezwa n’inshuti y’umwami cyangwa undi muntu ukomeye i Bwami.
Abenshi mu bagaragu b’umwami babaga ari abahoze ari inshuti igihe yari akiri igikomangoma, cyangwa abahoze ari Abagaragu b’uwo yasimbuye. Abagaragu b’i Bwami babaga bafite amahirwe yo kuronka inka nyinshi ugereranije n’abandi, ndetse bashoboraga no kuba baronka ibikingi, kandi babaga bafite icyubahiro cyatumaga bumva ko bari hejuru y’abandi mu muryango nyarwanda.
Biracyaza…
Byakusanyijwe na Uwumbabazi Sarah
