Mu gice cya mbere cy’ubuhake mu Rwanda rwo hambere twabajejeho ibijyanye twabagejejeho n’icyo ubuhake ari cyo ndetse n’uko umuntu yashoboraga kuremera undi cyangwa akamunyaga. Turakomeza tubagezaho igice cya kabiri.
Ninde washoboraga kuba Shebuja cyangwa Umugaragu?
Uwagombaga kugira Abagaragu (Shebuja) ni uwabaga afite inka nyinshi ku buryo ashobora guha abandi (umwe cyangwa benshi). Abenshi babaga ari abo mu rwego rw’Abatutsi ndetse n’Abahutu bagize amahirwe yo guhakwa i Bwami bakagira inka nyinshi maze bakitwa Abatutsi.
Nibyo Umwanditsi witwa Vansina avuga mu gitabo “Le Rwanda ancient. Le royaume de la dynastie Nyiginya, urupapuro rwa 94, aho agira ati “Nta mpamvu n’imwe yashoboraga kubuza umuntu kuba Umugaragu cyangwa shebuja. Kuba Umugaragu ni uko wumvaga ukeneye inka, naho kuba Shebuja ukaba ufite inka zihagije.”
Alegisi Kagame we yongeraho ko uretse Umwami gusa, Shebuja yabaga afite undi umuhatse umurusha inka no gukomera i Bwami. Jan Vansina we avuga ko n’abatware bari Abagaragu b’Umwami. Aho agira ati “isano yari hagati y’Umwami n’Abagaragu yari ubuhake, akaba ari na byo byatumaga bamwubaha kandi bakagirana umubano ukomeye.”
Umwanditsi Nizeyimana Innocent, mu gitabo cye “Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo” avuga ko ugerageje gusesengura ibivugwa n’aba banditsi, wasanga n’ubu ariko bimeze. Haba hano mu Rwanda ndetse no ku Isi yose muri rusange. Nta muntu udafite Shebuja. Buri wese agira umukoresha mu kazi, kuva ku mukozi wo hasi woroheje kugera ku muyobozi wo ku rwego rwo hejuru. Muri make ni nako mubuhake byari bimeze.
Umwanditsi Bernard Lugan mu gitabo cye yise “Histoire du Rwanda dès la préhistoire à nos jours” , we yemeza ko ubuhake mu Rwanda butari bushingiye ku nka gusa, kuko mu majyaruguru ho bwari bushingiye ku butaka. Nicyo bitaga ubukonde. Mu burasirazuba ho kugira ngo abo mu rwego rw’Abahutu babone ibikomoka ku bworozi, bahaga abo mu rwego rw’Abatutsi ibyo babaga bafite bikomoka ku buhinzi.
Biracyaza…
Byakusanyijwe na Uwumbabazi Sarah
