Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Ubuhamya butangwa mu rubanza rwa Bucyibaruta bukwiye kugirirwa icyizere

Mu Murenge wa Tare, Akarere ka Nyamagabe, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batangaza ko bafitiye icyizere ubutabera buzatangwa mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe wa Gikongoro, ahakomeje kumvwa ubuhamya butandukanye bwaba ubw’abamushinja n’abamushinjura; nk’uko barimo n’abaganirijwe mu gihe cy’ikusanyamakuru ku bakurikiranwaho ibyaha.

Bamwe muri aba barokokeye Jenoside mu Murenge wa Tare, bavuga ko bategereje bizeye ubutabera buzatangwa n’Urukiko rwa Rubanda ruri kuburanisha Bucyibaruta mu Bufaransa (Cours d’Assises de Paris), kuko mu batanga ubuhamya harimo n’abatoranyijwe muri bo.

Murekatete Cesarie agira ati “N’ubwo Abafaransa bari mu baturebereye twicwa, hari ubwo nko mu 2012 baje kutuganiriza ndetse bamwe muri twe batanga amakuru azajya yifashishwa mu manza, z’abantu bagenda bafatwa baratorotse Igihugu nka Bucyibaruta. Kuba aburanishwa hashingiwe ku buhamya bw’Abanyarwanda yahekuye rero, bimpa icyizere nanjye ku butabera tuzahabwa.”

Umusaza, Twagiramungu Martin, avuga ko n’ubwo bitabakundira ko batanga amakuru muri uru rubanza imbona-nkubone, ashima uburyo bwakoreshejwe kandi akaba yizeye kuzabona ubutabera.

Yagize ati “Wenda uru rubanza rwa Bucyibaruta ntabwo rwaciwe nka GACACA, aho abaduhekuye imiryango bazanwaga tukabashinja aho na bo bisobanura ngo habeho ubwiyunge nyuma yo guhanirwa ibyabahamaga; ariko abatangabuhamya bifashishijwe mu Rukiko rw’I Paris na bo turabizeye. Amakuru y’iburanisha turayakurikirana, icyo dusaba ni uko hazabaho kumva ukuri kugenda guhurizwaho n’abatangabuhamya.”

Ibi babivuga nyuma y’uko hakomeje kugaragara amakuru asa n’avuguruzanya ku batangabuhamya, aho ibyo bavugira mu Rukiko bidahura n’ibyo bari barabwiye itsinda ry’Abafaransa ubwo bazaga mu Rwanda kubaganiriza.

Igihe nticyakagizwe impamvu

Hari abavuga ko kimwe mu byatuma ubwo buhamya bunyuranya, hazamo n’igihe gishize abatangabuhamya baganirijwe; gusa bikaba bitakabaye n’impamvu mu gihe ibyatangajwe mbere byabitswe neza uko byatanzwe nta gihinduweho.

Mukamusoni Judith, uhagarariye Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA Agahozo) mu Murenge wa Tare, yabivuzeho agira ati “Igitera abatangabuhamya kuvuga ibitandukanye n’ibyo batangaje mbere, ahanini ni ihungabana kuko urabona 1994 cyari igihe cy’akababaro. N’abasemura na bo bashobora kuba ibyo babwiwe atari byo bandika, kuko buriya Abafaransa nta muntu ubizeye cyane! Ariko twizeye ko biri gukurikiranwa n’ubushishozi, nk’uko twabisobanuriwe ruriya Rukiko bahisemo ko aba ari rwo ruburanisha Bucyibaruta, rwizeza Abanyarwanda ubutabera nk’uko bataruhejwemo; natwe ni bwo numva twahizera.”

Akomeza asaba inzego z’ubutabera mu Rwanda kuba maso, amakuru atangwa mu Rukiko rwa Rubanda I Paris, yose agahabwa agaciro nk’azashingirwaho mu guhana ukurikiranwe.

Ati “Ni byo si uko ubutabera bwo mu Rwanda bwari bunaniwe kuba bwaburanisha Bucyibaruta, ariko ntibikwiye no guterera iyo, hakwiye kubaho ikurikirana na bariya batanga ubuhamya bakegerwa, hari ubwo ibihe biba bitaboroheye, ariko bakaba bafashwa ntihabeho impamvu yo gutambamira ubutabera bukwiye.”

Urukiko rwa rubanda (Cours d’Assises) rw’I Paris mu Bufaransa ruri kuburanisha Bucyibaruta Laurent, wabaye Perefe wa Gikongoro kugeza mu bihe bya Jenoside, mu rubanza ruteganyijwe kuba mu matariki ya 09 Gicurasi- 12 Nyakanga 2022.

Umurenge wa Tare ni hamwe mu bice by’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro byibasiwe na Jenoside, kuko mu Batutsi basaga ibihumbi 5 bari bahatuye hasigaye abatagera kuri 200, abandi barishwe; Abagera ku 4201 muri bo, bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mata.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.