Urugendo rwa Stansilas Simugomwa, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yambitswe umwenda w’abaganga ahabwa n’ibyangombwa atari umuganga kuko yari umushoferi, akurikirana inkomere atarabyize… nyuma yaje kurokora i Kabgayi. Inzira y’umusaraba yanyuzemo ni ndende.
Mu buhamya bugufi yahaye umunyamakur wacu agira ati “Amazina yanjye nitwa Simugomwa Stansilas. Nakoraga muri Ministeri y’ubuzima nk’umushoferi. Narintuye i Nyamirambo nteganya kwimukira mu Kanogo, aho narimaze kuzuza inzu yanjye; hanyuma muri 90 nibwo ibintu byabaye rudobya, bitangira guhinduka, batangira guhiga umutusti aho ari hose. Inkotanyi zinjiye mu gihugu ku itariki ya 1 bwakeye badushyira ku malisite Abatutsi twese, ku buryo muri uko kwezi ntawahembwaga no kubona ibyo kurya byari ikibazo. Batangira kurasa biyitirira Inkotanyi babeshya ko ari bo babikora, bagira ngo babone uko bica Abatutsi ngo batazaha imbaraga Abatutsi.”
Ku cyo Simugomwa abona cyateraga ibi kubaho mu gihugu niba byari ubuyobozi bubi, ndetse niba bari abaturage batumvikanaga n’abayobozi babo.
Simugomwa agira ati “Byaterwa n’ubuyobozi bubi n’ubutegesti bwariho icyo gihe kuko ubuyobozi bw’icyo gihe harimo ibibazo byinshi byavaga mu butegetsi, ibyo bategetse bikaba ari ibyo bikorwa. Barakoreshwaga, bakabashishikariza kwanga no kwica Abatutsi, cyane cyane abakoraga muri leta. Bashishikarizaga abakoresha kwanga Abatutsi no kubatoteza no kubirukana mu kazi, bakabafunga, bahagarika imishahara. Twagize amahirwe amasezerano ya Nsere yabereye i Nsere, Mombutu yaje kumvikanisha Habyarimana ko arimo kurwana n’Abanyarwanda bagenzi be, ko atari Abagande. Amwumvisha ko yamaze kubimenya, akwiye kuganira na benewabo.
Ubwo rero icyo kiganiro ni cyo cyavuyemo amasezerano yo guhererekanya imfungwa z’intambara, noneho bagahagarika gutoteza Abatutsi, hanyuma bamaze gusinya ayo masezerano FPR yemera ko abasirikare ba Habyarimana yafatiye ku rugamba izabamusubiza na we yemera ko Abatutsi bose bafungiye ubusa agomba kubarekura. Ni uko twarekuwe twari tumazemo amezi atandatu.”
Simugomwa atanga ubuhamya ko inama ya Nsere ariyo yatumye we na bagenzi be bari bunzwe bitwa ibyitso yatumye bafungurwa.
Agira ati “Cyane rwose! Ariya masezerano ya Nsere ni yo yahagaritse urupfu rw’umututsi muri icyo gihe, kuko muri icyo gihe dufunze n’abasigaye mu ngo na bo barahigwaga. Ukumva kwa kanaka hagiyeyo abasirikare barashe abantu bapfuye, ariko ayo masezerano abayeho ibintu byarahinduste; nibwo twafunguwe turataha. Hari muri 91 mu kwezi kwa 6. Urumva na bwo twakomeje no gutotezwa mu kazi, mu bigo bya leta, muri za ministeri, mu mabanki… ni uko ubuzima bubi buratangira no gutotezwa.”
Simugomwa asobanura inzira y’umusaraba yanyuzemo n’uko yaje kurokoka ndetse n’umuryango we.
“Jenoside yaje gutangira mu ijoro tariki 6 rishyira iya 7. Njyewe ntabwo narinamenye ko indege yamanutse, narinaratangiye kwihisha, bari baratangiye kumpiga; lisite yari yarasohoste bavuga ngo abantu b’inyenzi z’Inkotanyi bose bose babice! Icyo gihe narintuye i Nyamirambo mu Nyakabanda, munsi ya olphelinat mu kigo cy’imfubyi bitiriye Gisimba. Mu rukerera nagiye kumva igitero kije iwanjye barakomanga, bakomanze mbwira umugore nti ‘ndumva hari abantu bakomanze ku rugi.’ Na we arambwira ngo nabyumvise! Ndamubwira nti ‘nibakomanga bwa kabiri ndagenda ndebe abo ari bo!’ Numva bavuga ko ashobora kuba adahari, bagiye mpita njya kwa Gisimba mpungira mu mpunzi, nsiga umugore n’abana, cyane cyane ko abagabo ari bo bahigwaga nk’uko byari bimaze iminsi; kuko sinakundaga kurara mu rugo nkagenda no mu nshuti. Ubwo hirya no hino barica abantu, ku tariki ya karindwi no ku ya munani. Hanyuma ku itariki ya cyenda, baje gushyiraho guverinoma y’abatabazi turiruhutsa! Twumvaga ko ubwo bashyizeho guverinoma y’abatabazi bagiye gutanga ihumure ntibongere kwica Abatutsi. Siko byagenze ahubwo byarushijeho kuba bibi cyane.”
Simugomwa avuga impamvu bahisemo guhungira kwa Gisimba kandi cyari ikigo cy’imfubyi nta kindi bari bashinzwe.
“N’ubundi cyari ikigo cy’imfubyi, habagamo imfubyi gusa. Rero twahahungiye tumwizeye kuko yari umuntu mwiza cyane, nta ngengabitekerezo yagiraga. Tuhahungiye Interahamwe zirahatera, ziratubwira ngo nta muntu twica, muduhe imfunguzo z’imodoka turisakasaka. Nari ndikumwe na Mugabo Pio n’abandi bantu benshi. Mbonye bagiye ndababwira ngo umva rero izi nterahamwe zitubonye aha, nizimara kunywa zigasinda, ziragaruka zitumare. Mbwira Gisimba ngo andebere ko zagiye, arambwira ati ‘ubundi urajyahe niba uri bupfe urapfa!’ Ndamubwira nti ‘ndebera wo kabyara we nirase hanze!’ Asanga zagiye, mpita nirukanka njya mu rugo nsanga madamu n’abana! Madamu ati ‘ni uko turapfa nta kundi!’ Ngira ngo ibintu biraza guhinduka wapi da! Abantu barimo gupfa baricwa umusubizo baraswa, ndetse tugenda tunabarundarunda dutoragura imirambo, tugira ngo biri bworohe. Reka da! Ahubwo biragenda byiyongera birushaho kuba bibi. Yewe ntibyari byoroshye! Byari amayobera!
Naje kugira amahirwe y’umuntu w’inshuti yanjye wari umututsi na we wahigwaga, tukavugana iby’umuryango wa RPF, yari Charoi mu bitaro bya Kigali, ashinzwe transport. Atelefona mu rugo iwe hariyo telefone, umukozi arayifata amusaba kuza iwanjye tukavugana. Yitwaga Gabuliyeli. Araza arambaza ati ‘uracyakora iki aho? Ntabwo uzi ukuntu baduhiga? Mubwira ko nabuze inzira kuko za Burende zagendaga mu muhanda zirasa ingo z’abantu, barashe urugo rw’umugore witwaga Laetitia na we twakoranaga mu bintu by’Umuryango, bararutwika. Yansabye gukora ibishoboka byose nkagera ku bitaro, ariko mubwira ko bitankundira.
Ubwo nagiye kuri telefone mvugana na ya nshuti yanjye, imbwira ko yohereje imodoka iza gutwara abakozi mu gitondo kandi yoherejemo amataburiya n’ibindi bikoresho. Ati ‘wambare abasirikare baraba bazi ko uri umukozi uje kuvura. Ni uko naje kuva muri karitsiye yanjye njya mu bitaro bya Kigali, dutwara akana kamwe kari agahinja. Turagenda tugera CHK dusangamo abandi baganga b’Abatutsi bakoragamo, tukajya tuganira ariko tukavuga ngo turashira. Bakavuga bati ‘Dukomeze twite kuri benewacu baza hano barashwe b’inkomere, tukabafata, tukaboza, abazi kudoda bakadoda, njyewe nkoza, ngaterura, abazi kuvura ndetse n’umugore wanjye bakavura bakanatanga imiti; ariko ab’abahutu bakajya bavuga ngo aba bavunamuheto barita kuri benewabo.
Baratangira noneho abari Interahamwe baratangira barabyerekana. Batangira no kuzanamo abasirikare barasiwe ku rugamba ariko ari abaganga ari n’abaforomo b’interahamwe batangira kwica ba bantu bari barwaye natwe batangira kudukeka bavuga ko hanukamo Abatutsi dutangira kwihisha, nkambara masike n’ingofero. Nabaga nambaye meze nk’abaganga, nambaye itaburiya na sabo meze nk’umuganga batangira kudukekakeka; habaga harimo Abagangakazi b’abaforomo b’abatutsikazi harimo nka Jeanne bazwi na bagenzi babo. Hari harimo abasosiyare na bo bazwi nk’umugore wa Munyembaraga Tarisisi witwa Monika, batangira bati ‘hano harimo inyenzi haranukamo Abatutsi… bari barahimbye n’amazina harimo abo bita ababango babivuga mumarenga yabo.
Nshima cyane ko Diregiteri wa biriya bitaro, witwa Kanyangabo Faustin, twari twarakoranye muri Ministeri, uvuka hariya i Rukara hejuru ya Muhazi. Naratinyutse ndamubwira ngo ko twakoranye, ndi ahangaha ntabwo nkwihisha, ibyanjye byose urabizi –kuko nafunzwe turikumwe dukorana muri Ministeri- unyice njya unkize. Arambwira ngo ubundi aba bantu uzabakizwa n’iki? Ati ‘kwanza fata attestation de service ko uri umukozi wa hano.’ Uwari ushinzwe abakozi aramubwira ngo uwo si Stany ntabwo umuzi? Urashaka kumuha ibyangombwa? Diregiteri ati ‘andika ko ari umuvolonteri waje kudufasha. Uwo mugore yumva acitse intege ariko arakimpa. Ni uko nabaye CHK, nkijijwe na Diregiteri Jenerali, bakandeba, bakantinya, ni uko naje kuhacikira ku icumu. Nyuma imodoka zimura abantu ibitaro FPR irimo ibifata barahunga, Kanyangabo yamfashije kujya mu modokari njye n’umuryango wanjye. I Kabgayi rero Inkotanyi ziba zirahafashe, turokoka dutyo, ducika ku icumu.
Panorama
Uwafashe ikiganiro: Karenzi Christopher
Uwanditse ikiganiro: Ingabire Musoni Winnie
Umwanditsi Mukuru: Rwanyange Rene Anthere