Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abantu

Ubuhamya: Urugendo ruva mu buraya yatangiye ku myaka 14 y’amavuko

Ikigo Nderabuzima cya Kigufi gikurikirana abagore bakora uburaya bagera kuri 60. (Photo/Panorama)

Gukora uburaya si ikintu cyoroshye umuntu abyuka ngo yinjiremo kimwe n’uko kubusohokamo ari urugendo rukomeye. Bamwe mu bakora uburaya batuye mu karere ka Rubavu, batangiye urugendo rwo kubusohokamo ariko kandi bakavuga ko imibereho itaboroheye.

Umuntu yakwibaza uburyo umwangavu w’imyaka 14 y’amavuko areka kwiga akishora mu buraya, akabyarana n’abagabo batandukanye ariko kandi abo yabyaranye na bo na we ubwe atamenya umubare.

Ikirezi Leila ni umubyeyi w’abana batatu yabyaranye n’abagabo batandukanye, umukuru muri bo afite imyaka 18. Yatangiye uburaya afite imyaka 14, ubu ageze ku myaka 33 y’amavuko. Atanga ubuhamya bw’uburyo yinjiye mu buraya n’uko arimo abusohokamo buhoro buhoro.

Ikirezi Leila atuye mu murenge wa Nyamyumba ho mu karere ka Rubavu. Mu buhamya bwe agira ati

“Nize amashuri atandatu abanza, sinakomeza kwiga maze mpura n’urungano ndetse n’abantu batandukanye kubera guturira umupaka wa congo baranshuka ntangira kujya mu buraya, mba mbyaye n’umwana mfite imyaka 14. Maze kugira imyaka 16 nibwo neruye ninjira  mu gukora uburaya  ntangira gutega no kwinjiza abagabo ku mugaragaro.

Nyuma naje guhura n’umugabo w’umunyekongo tubyarana abana babiri ariko nkomeza no gukora uburaya kuko twarabyaranaga ariko ntabwo twabanaga.

Mu mwaka wa 2012 nibwo naje guhabwa amahugurwa hamwe n’abandi bakora uburaya, tuyahabwa n’umusinga SFH, bakadusuzuma ku buntu bakaduha n’udukingirizo tw’ubuntu ndetse batwigisha n’ibyiza byo kwirinda ubwandu bwa virusi itera SIDA; dukoresha agakingirizo, batwigisha no kujya muri koperative.

Kuva nishyize hamwe n’abandi muri koperative byatumye niteza imbere kuko tugurizanya amafaranga yo gukora utundi tuntu turimo nk’ubucuruzi bwadufasha kubaho, nanjye rero nahereye aho ntangira gucuruza imbuto nzitembereza mu muhanda ariko bakangurira ndetse nkabona igitunga abana n’icyo nishyura inzu ntategereje ayo mu buraya gusa.”

Leila agira inama abandi bakora uburaya n’abakiriya babo ko bagomba kumenya uko bahagaze basanga ari bazima bakirinda gukorera aho kandi baba barananduye nabwo bagakoresha agakingirizo kugira ngo badakomeza kwanduzanya no kwanduza abandi.

“Jyewe nk’ubu kuko nasanze ndi muzima sinshobora kwibeshya ngo nkorere aho nta gakingirizo n’ubwo waba umpaye amafaranga menshi, ariko mbere y’uko menya uko mpagaze nta n’amahugurwa ndahabwa numvaga umukiriya ampaye amafaranga atubutse nkemera gukorera aho. Ibyo nabivuyeho uyu munsi umukiriya wanjye ubyemeye, kuko tumaze kwizerana kumarana igihe, tujyana kwipimisha ubwandu tukareba uko duhagaze, nawe bigatuma yirinda kuzajya akorera aho.

Kugeza ubu imyaka yose maze nkora uburaya nta nyungu nabonye muri ako kazi ahubwo kugira ikindi nkora kinyinjiriza nibyo mbona bifite inyungu ariko byose byavuye mu bumenyi nakuye mu mahugurwa. Gusa nifuza ko nabona ubushobozi bwisumbuye k’ubwo mfite, wenda mbonye nk’umuterankunga niyo byanyura muri koperative yacu duhuriyemo n’abandi byaba byiza kuko nahita ndeka uburaya burundu kuko ngenda mbivamo buhoro buhoro kuko nta nyungu nabonyemo.”

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities