Scovia Mutesi
Ibi byavugiwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, ku rwibutso rwa Ruhanga, ku wa 15 Mata 2018, ari na bwo ku musozi wa Ruhanga mu rusengero rw’abaporoso abahahungiye bishwe urw’agashinyaguro.
Mu kiganiro Senateri Tito Rutaremara yahaye abitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorerwe Abatutsi, yatanze ishusho y’ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi hagaragaramo ubudasa n’izindi jenoside zakozwe ku Isi, kuko mu Rwanda jenoside yakozwe n’abanyarwanda bakica abo basangiraga ariko kandi igahagarikwa n’Abanyarwanda.
Tito yagize ati “u Rwanda dufite ubudasa mu buryo twakozemo Jenoside ariyo mpamvu no kubaka harimo ubudasa. Jenoside yakozwe n’abaturage bayikorera bagenzi babo bari abaturanyi babo, abo basangira, bica abo bashyingiye, bica abagore babo na baramu babo ndetse n’abana babo.
Ibyo nta handi ku Isi byabaye, uretse mu Rwanda. Ikindi ubugome bwokoreshejwe nta handi bwabaye kuko hakoreshwejwe intwaro gakondo n’ubwo habayemo n’imbunda, ariko gakondo niyo ntwaro yakoreshejwe, kuko bageze naho bicisha n’icyo bafite hafi yabo kidasanzwe.
Ntaho insengero zabaye intwaro ya jenoside nko mu Rwanda, aho bakusanyirizaga abantu kugira ngo bicwe kandi abana n’abagore na bo bagiye mu gukora jenoside. Ibyo biri mu byongereye ubudasa bacu kuko ahandi bikorwa n’abagabo”.
Senateri Tito yakomeje agaragaza ubudasa mu kubaka igihugu nyuma ya jenoside, nubwo hari mu nzitane y’ibibazo byinshi byari byugarije igihugu. Aho yagize ati “ubudasa bacu nk’abanyarwanda mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twari dufite ibibazo bitoroshye.
Abarokotse jenoside bari bafite ibikomere ku mubiri no ku mitima, nta macumbi bafite; abakoze jenoside na bo bafite ubwoba bavuga ko bagiye kwicwa kubera ibyo bakoze, ariko leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yagombaga kubona igisubizo cyihuse.
Twabanje gushaka umutekano no guhumuriza abaturage bakabanza kumenya ko ntakwihorera, tuvanga ingabo, rimwe na rimwe ugasanga umusirikare watsinzwe ni we uyoboye abandi. Ibyo batumye abaturage bagira ikizere ku ngabo.
Uwari umuganga yasubiye mu kazi n’abandi ni uko basubiye mu byo bakoraga, higwa n’uburyo hatangwa ubutabera; haza gacaca, dutangira inzira y’ubwiyunge, gusaba imbabazi no kuzitanga kuko ni yo nzira twanyuze yatumye tugera ku byo mubona. Ni byinshi byakozwe, kandi turacyakomeje kubaka”.
Kuri uyu musozi wa Ruhanga, Abatutsi bahaguye bishwe nabi kuko hanakoreshwejwe indege kubera ko birwanagaho, kuva cyera nta nterahamwe yari bubashobore iyo badashaka izindi mbaraga nk’uko byavuzwe n’abatangaga ubuhamya, aho bishwe barangiza bakabatwika na Lisansi.
Abafashe ijambo bose muri uyu muhango basabye ko ufite amakuru yabarangira aho ababo bajugunywe. Ibyo barabisaba mu gihe habonetse indi mibiri 156 muri uyu murenge wa Rusororo i kabuga, yakuwe mu cyobo kimwe n’undi umwe wakuwe mu murenge wa Ndera.
Byababaje abantu kuko iyo mibiri yabaga mu rugo rw’umuturage kandi utarahigwaga ariko bikabonwa n’uwakodeshaga iwe kuko haridutse akabona hari icyobo, bagikurikira bagasangamo iyo mibiri.
Urwibutso rwa Ruhanga rushyinguyemo imibiri y’abazize Jensodie yakorewe Abatutsi igera 36.549 mu gihe abaguye ahangaho basaga ibihumbi cumi na bitanu.

Marie Solange KAYISIRE; Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yifatanyije n’abanyagasibo kwibuka abatutsi biciwe i Ruhanga muri Jenoside (Ifoto/Scovia M.)

Abantu benshi bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye i Ruhanga (Ifoto/Scovia M.)

Imibiri 157 yashyinguwe mu rwibutso rwa Ruhanga (Ifoto/Scovia M.)

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga (Ifoto/Scovia M.)

Abantu benshi bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye i Ruhanga (Ifoto/Scovia M.)

Imibiri 157 yashyinguwe mu rwibutso rwa Ruhanga (Ifoto/Scovia M.)

Imibiri 157 yashyinguwe mu rwibutso rwa Ruhanga (Ifoto/Scovia M.)

Minisitiri Marie Solange KAYISIRE yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Ruhanga (Ifoto/Scovia M.)

Senateri Tito Rutaremara yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Ruhanga (Ifoto/Scovia M.)