Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA (HIV/AIDS), buri mwaka ku itariki ya 1 Ukuboza, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirere bufatanyije n’abakora mu nzego z’ubuzima, bashyize imbaraga mu bukangurambaga bugamije kwigisha no gufasha ababarirwa mu byiciro bigerwaho n’ubu bwandu mu buryo bwihuse, nk’Indatwa (Abakora uburaya).
Ni ibikorwa byatangijwe mu kwezi kwa Nzeli, byibanda ku bujyanama, kwigisha, gupima no gutanga udukingirizo two kwifashisha mu kwirinda gukwirakwiza ubwandu bwa SIDA.
Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kirehe, Dr Munyemana Jean Claude, avuga ko ari ubukangurambaga bwateguwe hagamijwe gutanga inyigisho n’uburyo bufasha mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya SIDA.
Ati “Kuva ku itariki ya 01 kugeza ku ya 14 Nzeli uyu mwaka, twifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere mu bukangurambaga bwo kurwanya SIDA no gukumira ubwandu bushya. Hafashwe umwanya wo kwigisha, gupima ku bushake no gutanga udukingirizo ngo dufashe abantu kwirinda.”
Aka Karere kagaragajwemo umubare munini w’abakora uburaya, kari gahangayikishijwe n’uburyo agakoko ka SIDA gakomeza gukwirakwira, binyuze ahanini mu rujya n’uruza rw’abantu bambukiranya umupaka wa Rusumo (uhuza u Rwanda na Tanzaniya); aba biganjemo abashoferi, abacuruzi n’abakora uburaya.
Umwe Bajyanama b’ubuzima babana umunsi ku wundi n’izo Ndatwa, Umuhoza Christine, avuga ko uburyo bwiza bwo kubafasha ari ukubegera bagasangira ubuzima mu buryo bwo kwiyumvanamo.
Ati “Ntiwamenya amabanga y’umuntu uri kure ye, turabegera tukabagira inshuti tukareba imbogamizi baba bafite, hari ababa baragiye mu buraya kubera amakimbirane yo mu ngo cyangwa kubera ubukene; iyo tumaze kumenya ikibazo bafite rero duhera ko tubafasha. Tubigisha gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda, ariko no kurinda kwanduza abandi.”
Yongeraho ko imikoranire yabo nk’Abajyanama b’ubuzima n’Indatwa, irangwa n’ibanga mu buryo bwo kunoza ubwisanzurane ngo bigende neza.
Keza (izina ryahinduwe) ukuriye Indatwa mu Mirenge 3, uwa Kirehe, Kigina na Gatore, ahamya ko ubukangurambaga bwabafashije na bo bakabasha gufasha bagenzi babo.
Ati “Dushima serivisi duhabwa kuko zidufasha natwe kugera kuri bagenzi bacu, iyo umuntu mushyashya aje muri twe, turamupima tukamenya uko ahagaze, iyo dusanze yaranduye tumuhuza na muganga baduhaye utwitaho; dufata kandi udukingirizo ku mavuriro tukazishyira bagenzi bacu, kugira ngo babashe kwirinda SIDA.”
Begerejwe amahirwe yo kwiteza imbere
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kirehe, Mukandayisenga Janviere, yemeza ko uburyo bwo kwegereza amahirwe Indatwa, byazifashije mu buryo bwo kuvugurura imibereho, bakiteza imbere banagabanya gukwirakwiza ubwandu bw’agakoko ka SIDA.
Ati “Twabahurije mu ishyirahamwe, ku buryo bahuriramo bakaganira; kandi tubahuza n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo babashe kubona amahugurwa yo kwiteza imbere, tubafasha kwiga imishinga iciriritse ibafasha kwiteza imbere nko gucuruza, gukora muri VUP n’indi mirimo y’amaboko itandukanye.”
Aka Karere ka Kirehe kabarurwamo abakora uburaya (Indatwa) barenga 250, bibumbiye hamwe mu mashyirahamwe, afite amatsinda 6 abarizwa mu Mirenge 3.
Ubushakashatsi bw’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima_OMS, bwerekana ko mu mwaka wa 2030 nta bwandu bwa SIDA buzaba bukigaragara mu Rwanda, nk’uko intego Igihugu kihaye na cyo ari iy’uko abantu bagera kuri 95% by’Abaturarwanda bazaba bazi uko bahagaze, baripimishe ndetde abanduye bagafata imiti igabanya ubukana neza.
Mu bukangurambaga bwo gukumira agakoko ka SIDA, Akarere ka Kirehe kakoze mu gihe cy’ibyumweru 2, hapimwe abantu 15750 muri bo 37 basanganwa HIV/AIDS; bahise batangira gukurikiranwa binyuze mu Bigo Nderabuzima 19 bibarirwa mu Mirenge 12 yose. Abaturage bose ni 460 860, barimo 5010 bafite ubwandu bwa SIDA, aho 1 mu baturage 100 aba yaranduye (1.08%) nk’ikigero cy’ubwandu bushya muri aka Karere, mu gihe ku rwego rw’Igihugu abaturage 3 mu 100 baba bafite aka gakoko (HIV/AIDS).
UMUBYEYI Nadine Evelyne