Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Uburasirazuba: Abahinzi bagiye kuvomerera imyaka bifashishije ingufu zitangwa n’imirasire y’izuba

Uburyo bwo kuhira imyaka hifashishijwe ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba, bwitezweho kongera umusaruro mu buhinzi no gukoresha ikiguzi gihendukiye benshi.

Abahinzi bo mu turere twa Ngoma, Bugesera na Kayonza, babifashijwemo n’umushinga Hinga Weze, bagiye kwinjizwa muri gahunda yo kuhira imyaka mu gihe k’izuba, bifashishije ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba. Uyu mushinga uzatangirira mu karere ka Ngoma ariko bikazagera no mu tundi turere tugize intara y’Iburasirazuba.

Hinga Weze ni umushinga uterwa inkunga n’Ishami ry’Abanyamerika rishinzwe iterambere mpuzamanga (USAID), ifasha umuhinzi guhinga byinshi kandi neza ndetse no kugurisha ku giciro kiza bityo akabaho  neza kuko yariye neza.

Umuyobozi wa Hinga Weze Daniel Gies, yatangaje ko u Rwanda ari igihugu gikize ku mazi bityo ari ingenzi kuyabyaza umusaruro afasha abahinzi kuyuhiza imyaka yabo.

Agira ati “Tugomba kubafasha kuvomerera neza ndetse no guhinga neza kugira ngo bagire umusaruro ushimishije, ubu buryo bushya bwo kuvomerera i Burasirazuba tugomba gutangirira kuri hegitari cumi n’eshanu, kandi tugaha amahugurwa abahinzi kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’ibibakorerwa”.

Avuga ko utwo turere dutatu aritwo batangiriye kuvomerera aho i Burasirazuba hakunze kugira ikibazo muri bya bihe by’ihinga bakaba biteganijwe ko izo hegitari 15 zizavomererwa kandi bikazakomereza n’ahandi nyuma y’umusaruro bizaba byatanze kuko bizera ko bizagenda neza.

Hinga Weze ikorana n’Umufatanyabikorwa ECM (Entreprise de construction Mixte) mu gufasha Abanyarwanda kudakangwa n’ibihe by’impeshyi cyangwa kurumbya bitewe n’ubuke bw’amazi agera mu butangwa buhingwa i musozi. Uyu mushinga wo kuhira imyaka hifashishijwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, kuko ari uburyo buzaborohereza mu kuhira imyaka.

Mihigo Jean Pierre, Umukozi muri ECM avuga ko bafasha abahinzi kuvomerera imyaka mu turere twa Ngoma na Bugesera na Kayonza, ariko by’umwihariko bakaba bagiye gutangira no kubikora mu karere ka Ngoma aho bazavomerera hegitari 15 z’imirima.

Avuga ko ECM izubaka ahazahurizwa amazi yo kuvomerera imyaka mu turere Hinga Weze ikoreramo, bakaba baragiranye amasezerano y’imyaka ibiri yo kuvomerera imyaka, abahinzi bakoresheje imirasire y’izuba ndetse n’imashini zizabafasha kuvomerera imirima yabo.

Yakomeje asobanura ko bazafasha abahinzi guhangana n’ibihe by’impeshyi mu turere dukunze kwibasirwa n’amapfa, ibyo bigakorwa mu buryo butatu.

Ati “Ibyo kuvomerera tuzabikora mu buryo butatu kuko hazaba hari icyumba cyo kugenzuriramo ibikorwa byose, iyo nzu ikazaba ifite metero eshatu kuri ebyiri, ari inzu ebyiri zegeranye kuri izo nzu hakajyaho imirasire y’izuba izadufasha gukurura amazi n’imashini kugira ngo tubone uko tuyabika mu bigega bizaba byateganyijwe mbere yo kuyohereza mu matiyo agomba kuzuhira hegitari cumi n’eshanu”.

Iyi gahunda nshya izatuma abaturage bagerwaho n’amazi ku buryo buboroheye, kuko babanje kwishyira hamwe kugira ngo bahuze ubutaka, ikindi abaturage bakazabasha kubonamo akazi kazatuma biteza imbere, kandi abahinzi bakazigishwa uko iyi gahunda ikora kugira ngo bazabigire ibyabo.

Uyu mushinga watangajwe mu nama mpuzamahanga iteraniye i Kigali, kuva ku wa 20 Werurwe 2019, ibanziriza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku mazi meza wizihiza tariki ya 22 Werurwe 2019, mu karere ka Ngororero.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities