Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uburasirazuba: Ijisho ry’umuturage rikomeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ibikorwa byo kurwanya abakora  bakanacuruza  inzoga zitemewe birakomeje, aho hirya no hino mu  ntara y’ Iburasirazuba habereye ibikorwa byo kumena izo nzoga no gutwika ibiyobyabwenge birimo urumogi, byafashwe bikomotse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bwabyo.

Ni ibikorwa byabereye mu turere twa Kirehe, Kayonza na Bugesera ahangijwe inzoga zigizwe na Litiro 555 z’inzoga z’inkorano, Litiro 20 za Kanyanga no gutwika udupfunyika tw’urumogi byose byafashwe biturutse ku mikoranire myiza ikomeje kuranga abaturage n’inzego z’umutekano.

Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, yemeza ko ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bizacika kuko abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bwabyo.

Yagize ati “Imyumvire mu baturage yarazamutse, ubu bafata iyambere mu kurwanya ibiyobyabwenge batunga agatoki aho biherereye, bityo inzego z’umutekano zikabasha kubifata bitarakwirakwira mu gihugu.”

CIP Kanamugire akomeza agaragaza ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibindi byaha bihungabanya umutekano.

Agira ati “Twese tuzi neza ko biyobya ubwonko bw’uwabikoresheje agatinyuka gukora ibinyuranyije n’amategeko, birimo gukubita no gukomeretsa, gufata abana ku ngufu, ihohoterwa byose bibangamira ituze n’umutekano w’abaturage, kubirwanya bikaba bikwiye kuba uruhare rwa buri wese.”

CIP Kanamugire asoza asaba abaturage kurushaho kugira imikoranire myiza n’inzego z’umutekano batanga amakuru y’aho ibiyobyabwenge bigaragara.

Yagize ati “Hari abakomeje ibikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge, abandi bakabikwirakwiza mu rubyiruko hirya no hino mu gihugu kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese kuko bifite ingaruka mbi kuva k’ubikoresha, umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.”

Intara y’Iburasirazuba ni kamwe mu gace k’igihugu kagaragaramo  ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi ndetse n’inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa Zebra waragi bitewe ahanini n’imiterere y’iyi ntara, aho mu turere turindwituyigize tune muri two duhana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi, kandi bikunze kugaragaramo izo nzoga.

Ibiyobyabwenge birimo urumogi na Kanyaga ubifatanwe akurikiranwa n’amategeko nk’uko ingigo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibisobanura. Mu gihe ufatanwe inzoga z’inkorano n’izindi zitemewe mu Rwanda zimenerwa mu ruhame  nyirazo agacibwa amande n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hakurikijwe amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB).

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities