Mu kiganiro umuvugizi wa Perezida Kabila abajijwe uko abona amatora arangiye yagize ati: “UDPS na Tshisekedi batwaye ingofero gusa, na ho umutwe turacyawufite.”
Iyo wongeyeho ko UDPS ifite 10 ku ijana by’ abayihagarariye mu nteko mu gihe Kabila afite abarenze 50 ku ijana, kandi Minisitiri w’intebe agomba kuva kwa Kabila na we ubwe agomba gukomeza ari Senateri nk’uko amategeko abiteganya, birigaragaza ko Tshisekedi nka Perezida agomba gukora iyo bwabaga; nibitaba ibyo azaba nk’agakingirizo cyangwa agatwikirizo k’akagofero ku mutwe wa Kabila!
Ibi byanafasha Kabila kongera gutsinda amatora ataha no gusubira kuyobora RDC ntagihindutse! Fayulu natuze atangire urugamba nyarwo kuko kujyana abakongomani mu myigaragambyo ntacyo byahindura ku butegetsi bwa Kabilasekedi!
Prof Malonga,
Umusesenguzi n’Umunyamakuru wigenga
