Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwatangaje ko ruhagaritse inzego nkuru z’ubuyobozi bwa ADEPR, zirimo Inteko Rusange, Inama y’ubuyobozi, Komite Nyobozi (Biro) na Komite Nkemurampaka.
RGB kandi yakuye mu nshingano abasanzwe ari abakozi ba ADEPR bari mu bagize Biro Nyobozi n’Inama y’Ubuyobozi, Ikaba yahaye Madamu Umuhoza Eulerie, inshingano zijyanye n’imicungire y’abakozi n’Umutungo kugeza igihe abazayobora ADEPR mu gihe cy’inzibacyuho bazashyirirwaho.
Ubwanditsi
Inyandiko ya RGB isesa Inzego Nkuru za ADEPR

Nkurunziza
October 2, 2020 at 18:32
Itorero ry’Imana nzima kuko arinayo muyobozi waryo,ubuyobozi bwaryo ntibushobora guseswa.Kuba ubwa ADEPER bwasheshwe ni ikimenyetso kamarampaka ko atari Itorero ry’Imana nzima.