Kuva mu 2011, abana bato babana n’ababyeyi bafunze n’abavukiye muri Gereza ya Muhanga, bashyiriweho irerero aho bitabwaho mu buryo butuma iyo boherejwe mu miryango bakomokamo baba bafite ubuzima bwiza n’imyitwarire iri ku rwego rumwe n’urw’abo hanze ya gereza.
Muri gereza ya Muhanga habamo abana 52 ariko badafatwa nk’imfungwa ahubwo bahabeshejwe n’uburenganzira bahabwa n’amategeko bwo kurerwa n’ababyeyi babo igihe bakiri bato. Abana bari munsi y’imyaka itatu babyukira mu irerero bagashyikirizwa ababitabo, bagahabwa ibiribwa n’ibinyobwa, bagakorerwa isuku, bakigishwa nk’uko abandi bana bo mu kiburamwaka bagenzerezwa.
Musayidire Eugenie umufatanyabikorwa wa Gereza ya Muhanga ubitaho umunsi ku wundi yavuze ko yitangiye gufasha aba bana ngo babone amahirwe yo kwitabwaho nk’abo mu miryango.
Ati “Abana iyo bari mu rugo ba nyina babitaho ariko iyo baje hano turabafasha tukabakurikirana, tukabatoza uburere. Bafite ibibatunga, ibikinisho…, iyo bamaze gufungura bararyama, babyuka bakanywa amata cyangwa igikoma bakaza gushyikirizwa ababyeyi babo nijoro.”
Aba bana ariko ntibamenya kuvuga neza kuko bavuga ururimi rumwe ndetse ntibazi ibijyanye n’ubuzima bwo hanze. Ntibazi imodoka ndetse kuyinjiramo ni intambara, ababashije kubona inka amabara yayo bayita imyambaro (inka yambaye ikanzu) n’ibindi.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo ubuyobozi bwa RCS bwatangaje ko bwiyemeje kujya bubafasha bagatemberezwa hanze ya Gereza kugira ngo barusheho kumenyera ubuzima bwaho.
Ubuyobozi bwa gereza ngo iyo bujya gutanga umwana bubanza kureba aho yoherezwa kandi umubyeyi we n’abamwakira bakabanza kubyemeranywaho ko nta mpungenge ku bijyanye n’imibereho ye, kandi ko haramutse habuze umwana ubura umufata Leta yamwitaho.
Gereza z’abagore ziri mu Rwanda zirimo iya Ngoma mu Burasirazuba, iya Nyamagabe mu Majyepfo, iya Kigali na Muhanga ahari umwihariko w’abagore bafite abana cyangwa batwite.
Ababyeyi b’aba bana bishimira uburere bahabwa bakanagira icyizere ko bazajyanwa mu miryango batarangwaho imyitwarire mibi nk’abakuriye muri gereza. Iyo umwana agize imyaka itatu ashakirwa umuryango umurera kugeza igihe umubyeyi we arangirije igihano cye.
Safari Placide