Hari bamwe mu rubyiruko batarazamura imyumvire ku bijyanye no kuba bajya kwipimisha Virusi itera SIDA ku bigo nderabuzima, kuko bagaragaza ko biteye ubwoba abandi bakavuga ko biteye isoni cyane ko baba batekereza ko bahahurira n’ababazi bikaba byatuma amakuru yabo ajya hanze.
Iyi myumvire ni kimwe mu bituma urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rwishora mu mubonano mpuzabitsina idakingiye, bityo Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC kikaba cyatangije ubukangurambaga muri aka karere, aho bashishikariza urubyiruko n’abandi muri rusange kwipimisha Virusi itera SIDA kuko ari yo nzira yonyine yatuma bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze. Kwipimisha ku bushake binabafasha kumenya uko bitwara yaba mu gihe basanze baranduye cyangwa ari bazima bityo bikabafasha kugena ahazaza h’ubuzima bwabo.

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye n’Ikinyamakuru Panorama bavuga ko bataripimisha na rimwe kubera ubwoba n’isoni gusa bakumva bibaye bikorerwa ahandi hatari ku bigo nderabuzima kandi bigakorwa n’urubyiruko bagenzi babo bajyayo.
Uwera Peruth w’imyaka 25 agira ati “Sindipimisha kuva navuka, kuko ni kimwe mu buntu bintera isoni ndetse n’ubwoba cyane! Ibaze nk’ubu ngiye ku kigo nderabuzima nkahasanga abantu banzi! Sinzi uko nabyakira pe! Gusa bikorewe ahandi nshobora gushirika ubwoba nkajyayo.”
Uwizeyimana Innocent na we agira ati “Njyewe sinajya kwipimisha ku kigo nderabuzima kuko haba hariyo bamwe mu banzi bashobora kubibwira iwacu cyangwa bakabibwira n’abandi. Rero nzemera nkomeze kuba mu rujijo ariko ntihagire untaranga da! Gusa mudufashije bikajya bikorwa mu buryo uwagiyeyo atamenyekana nanjye numva nakwipimisha kuko ndabikeneye cyane.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Ikuzo Basile, avuga ko kwipimisha Virusi itera Sida ari yo ntambwe ya mbere mu kwirinda iki cyorezo.
Agira ati “Muri gahunda dufite nka RBC, ni uko tugenda twigisha abatanga izo serivisi ku rubyiruko, uko twakira umuntu mukuru ugiye kumupima Virusi itera Sida ntabwo ariko wakwakira urubyiruko. Iyo ni gahunda yatangiye ku buryo kugeza ubu abo tumaze guhugura gutanga serivisi nk’izongizo tugeze kuri 56 ku ijana mu bigo nderabuzima dufite. Ibyo bigo byahuguwe kuba byatangiza serivisi by’umwihariko nk’abakira urubyiruko.”
Dr Ikuzo avuga kandi ko iyo urubyiruko rutabashije kwipimisha ari imbogamizi kuko byabaviramo kuba bakwirakwiza Virusi itera SIDA, kuko umwe ashobora kuba ayifite ariko atabizi kuko atigeze yipimisha. Akomeza avuga ko bateganya ko uyu mwaka wa 2024 uzarangira ibigo nderabuzima byose bishobora gutanga izo serivisi zihariye ku rubyiruko.

Kugeza ubu abantu basaga ibihumbi 219 ni bo bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA mu Rwanda, ubwandu buri kuri 3%; ni mu gihe ubwandu bushya buri kuboneka ari abantu 8/1000. Mu rubyiruko ni ho haboneka umubare munini w’abanduye bashya, aho bangana na 35%, abakobwa akaba aribo benshi bandura.
Munezero Jeanne d’Arc
