Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa iracyagowe no kwigaragaza mu ruhando rw’ibihangange i Burayi nkuko yamaze gushinga imizi iwabo imbere mu gihugu.
Ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 09 Werurwe 2022 mu irushanwa rya Champions League aho yari igeze muri kimwe cya 8 umukino wo kwishyura PSG yasezerewe na Real Madrid iyitsinze ibitego 3-1.

Mu mukino ubanza PSG yari yatsinze Real Madrid igitego 1-0, ikipe ya PSG yagiye hari icyizere ariko umukinnyi witwa Karim Benzema ntiyaje kuborohera kuko ni we wabatsinze ibitego 3 byose, bituma iyi kipe ifite ibikombe 9 bya shampiyona ikomeza kugorwa mu ruhando mpuzamahanga.
Ibitego 3, Umufaransa Karim Benzema yatsinze byatumye hari uduhigo ageraho, nyuma ya Christiano Ronaldo na Raul Gonzalez yahise aza ku mwanya wa 3 mu bamaze gutsindira iyi kipe ibitego byinshi kuko yujuje 309 ahita aca ku munyabigwi Alfredo Di Stefano ari nawe wamwakiriye muri 2009 ubwo uyu muhungu yazaga i Madrid.
Akandi gahigo yahise aba umunyamahanga wa 2 utsindiye iyi kipe ibitego byinshi, birumvikana aza i nyuma ya Christiano, ndetse yahise aba umukinnyi ukuze kurusha abandi watsinze Hat-trick muri Champions league kuko yaraye abikoze ku myaka 34 n’iminsi 80.
Muri iri rushanwa, nyuma y’aho ikipe ya Bayern Munich yari yatsinze 5-0 mu mukino ubanza nayo yakomeje isezereye Sporting Lisbon banganyije 0-0.
NSHUNGU RAOUL
