Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, Urukiko rushizwe kurinda Itegeko Nshinga rwemeje ko Abatinganyi (abaryamana bahuje ibitsina) bazajya bahanishwa icyaha cy’urupfu bidasubirwaho.
Urukiko rushingiye ku muco w’iki gihugu rwemeje itegeko ryashyizweho umukono na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, mu 2023, rigamije kurinda ahanini abanyeshuri bari bakomeje gushishikarizwa kwinjira mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina, bivugwa ko hari n’amashuri yabigize ubucuruzi.
Riteganya ko uhamijwe icyaha cyo kwamamaza ibikorwa byo muri uyu muryango no gusambanya ku gahato uwo bahuje igitsina, azajya akatirwa igihano cy’urupfu.
Abarimo Umudepite Fox Odoi, Frank Mugisha n’Umunyamakuru Andrew Mwenda bajyanye ikirego muri uru rukiko, barusaba gutesha agaciro iri tegeko. Bagaragaje ko ribangamira uburenganzira bwa muntu.
Nyuma yo kumva icyiciro cya mbere cy’abatanze ikirego, Visi Perezida w’uru rukiko, Richard Buteera, yanzuye ko iri tegeko riri mu murongo w’indangagaciro n’Itegeko Nshinga bya Uganda, bityo ko nta mpamvu yo kuritesha agaciro.
Yagize ati “Twanze gutesha agaciro itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina ryo mu 2023, nta nubwo tuzahagarika iyubahirizwa ryaryo.”
Biteganyijwe ko tariki ya 11 Ukuboza 2024 ari bwo uru rukiko ruzumva abandi batanze ikirego gikumira ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko.
Perezida Museveni yamenyesheje ibindi bihugu ko Uganda idateze gukuraho iri tegeko, kuko byaba ari ukwimika umuco w’ahandi, agaragaza ko nta muntu muzima ukwiye kuryamana n’uwo bahuje igitsina.
Mu ikubiro Perezida Museveni yari yasabye Abadepite guhindura igihano cyo kwicwa kikavamo, ariko Abadepite babyanze bavuga ko mu gihe habayeho isubiracyaha, nta kindi gihano cyatangwa kitari urupfu.
Mbere iryo tegeko ryavugaga ko ukekwaho icyaha cy’ubutinganyi wese ashobora gutangira gukorwaho iperereza, gusa mu ngingo zavuguruwe bizajya bikorwa gusa ku muntu ukekwaho gukoresha abana ubutinganyi cyangwa abandi bantu badafite kivugira, nyuma y’aho Museveni atanze inama ko gupfa gufunga uwo bakeka wese byazana amacakubiri mu muryango.
Frank Mugisha, Umuyobozi w’Umuryango Sexual Minorities Uganda wahagaritswe muri Uganda, yavuze ko nyuma y’itorwa ry’iri tegeko, ubuzima bw’abaryamana bahuje igitsina muri Uganda buzaba buri mu kaga.
Iri tegeko ryamaganywe n’ibihugu by’i Burayi ndetse mu kwezi gushize Inteko y’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU), yasabye ko Museveni ashyirwaho igitutu ntarisinye.
Urukiko rufashe iki cyemezo mu gihe ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje gushyira kuri Uganda igitutu, biyisaba guhagarika ishyirwa mu bikorwa ryaryo. Byanatumye iki gihugu gikurwa muri gahunda y’ubufatanye mu bucuruzi, AGOA.
Safi Emmanuel