Ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda bwatangaje ko butigeze bubona urwandiko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba asaba gusezera bityo ko akiri Umusirikare.
Ibi bije nyuma y’aho, ku wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, yatambukije ubutumwa kuri Twitter ye, avuga ko https://panorama.rw/index.php/2022/03/08/uganda-umuhungu-wa-museveni-lt-gen-muhoozi-kainerugaba-yikuye-mu-gisirikare/.
Gusa nyuma y’igihe gito, Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Gen Felix Kulaigye yavuze ko ubuyobozi bw’ingabo za Uganda butigeze bubona urwandiko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba asaba gusezera bityo ko akiri Umusirikare.
Hari andi makuru avuga ko bishoboka ubu butumwa bwagiye hanze kubera anakosa y’abashinzwe kugenzura no gukoresha imbuga nkoranyambaga za Gen. Muhoozi.
Gen Muhoozi amaze igihe agaragara atanga ibitekerezo bitandukanye akoresheje imbuga nkoranyambaga, ibintu abantu bamwe na bamwe bavuga ko bitagaragara neza k’umuntu ufite umwanya nk’uwo afite.
NSHUNGU RAOUL
