Ku mupaka wa Kagitumba, uhuza Uganda n’u Rwanda ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare, ku wa kane tariki ya 27 Mutarama 2022 hagejejwe Abanyarwanda 58 n’Umurundi 1, bari bafungiye muri Uganda; Aba bashinjwaga kwinjira no kuhaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse no kuba ba maneko b’u Rwanda.
Aba barekuwe, bagejejwe ku biro by’abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, i saa kumi n’ebyiri n’iminota 20. Barimo abagabo 47, abagore batandatu (6), abana batanu (5) n’umugabo 1 w’Umurundi.
Bagiye bafatwa kandi mu bihe bitandukanye, bakaba barafungiwe n’ahantu hatandukanye, bashinjwa kwinjira muri Uganda no kuhaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uyu murundi warekuriwe ku mupaka w’u Rwanda, we yagiye muri Uganda avuye mu nkambi ya Mahama.
NKUBIRI B. Robert