Panorama
Abinyjije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, Hon. Dr. Tito Rutaremara agaragaza mu ncamake uko Ababiligi babaye umuzi w’ibibazo Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse n’Afurika yo hagati barwana na byo.
Mu ncamake agira ati “Ababiligi hamwe n’abandi bakoroni nibo bafashe igihugu cy’u Rwanda uko cyari kimeze; bagicamo ibice: Igice kimwe Ababiligi bagishyira muri Congo, uyu munsi nicyo gifite ibibazo. Kandi nyirabayazana w’ibyo bibazo ni Ababiligi.
Hari Abanyarwanda bari muri CONGO bari ku butaka bwabo bwahoze ari igice cy’u Rwanda -Hari abanyarwanda bajyanywe n’Ababiligi muri Congo (man power) gukora mu birombe no mu mirima(plantation) y’Ababiligi babagira Abanyekongo.
Hari Abanyarwanda batujwe n’Ababiligi muri za Masisi babagira Abanyekongo -Hari n’impunzi z’abanyarwanda bahunze 1959; birukanywe na PARMEHUTU na Leta y’ababiligi ariko aba baratashye nyuma ya genocide yakorewe abatutsi.
Hari impunzi z’abanyarwanda zo mu 1994; Ingabo zahoze ari iza Habyarimana, interahamwe bose bari bamaze gukora genocide mu Rwanda bafashijwe na leta Zaïre, abafaransa n’Ababiligi na communauté Internationale batura muri Congo.
Uko ibibazo byose byaturutse ku Babiligi
Abanyamulenge muri plateaux ya Minembwe hari communauté yabo nini aho kugirango bashake abayobozi b’abanyamulenge ngo babe aribo babayobora; Ababiligi bashatse abandi bo mu bundi bwoko babazana kubayobora.
Muri Masisi naho hari communauté nini y’abanyarwanda naho Ababiligi bakuyeho abayobozi babo b’abanyarwanda bashyiraho abayobozi b’abahunde kandi aribo bake Rutshuru naho bakuyeho abayobozi baho ba kavukire bashyiraho uwo bishakiye;urugero nka NDEZI bari bakuye muri gereza.
Nyuma y’ubwigenge itegeko nshinga rya Congo uretse impunzi zo mu 1959; itegeko nshinga ntabwo ryavanguraga,bose bari Abanyekongo
Ubundi ntabwo byari biteye ikibazo kinini cyane aho bategekwaga nabo ababiligi babaga bishyiriyeho; ahubwo ikibazo cyaje kuba kinini aho abategetsi badashyirwaho n’abayobozi ahubwo batorwa n’abaturage cyane kuri abadepite bo kuri government central na government provincial.
Haba muri Minembwe , haba Masisi haba muri Rutshuru abayobozi bavaga muri tribe ntoya; baje kwisanga batazatsinda amatora ko abanyarwanda bazatora benewabo.
Aba bayobozi bo muri izo tribe bateje imvururu bavuga ko abo Abanyarwanda atari abanyekongo; buri gihe mu matora muri Minembwe baricwa bazira ibi mu gihe cy’amatora. İzi mvururu nizo bise intambara ya Kanyarwanda muri Rutshuru na Masisi.
Byatumye leta ya Mobutu yohereza abasirikare muri ibyo bice baza gushyigikira abayobozi ; babwira abo bayobozi bo muri za tribe kwandika abanyekongo b’ukuri ; abayobozi biyandikira bake batatuma badatsindwa.
Ubundi Abanyarwanda bose bari muri CONGO basanzwe ari bamwe ; mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kayibanda n’ubwa Habyarimana bwakomeje kwigisha amacakubiri mu banyarwanda bari DRC.
Biza kuba bibi cyane abo kwa Habyarimana; banyuze muri association y’abahinzi yitwa Magrevi yari Kivu ya ruguru ba mobilise Abanyarwanda b’abahutu n’andi moko kwanga abatutsi; bagisha abakongomani ko ikibazo atari Umunyarwanda ahubwo ikibazo ari umututsi.
Ariko ibintu byaje kuba bibi cyane aho leta ya Habyarimana imaze gukora genocide bagatsindwa mu Rwanda; bahungiye muri DRC muri Kivu ya ruguru bigisha ideology ya genocide ndetse bakora genocide y’abatutsi muri Kivu ya ruguru.
Ntibitangaje kuba u Bubiligi bukigirira nabi u Rwanda
Ariko ababiligi ni indyandya; aho kugirango badufatire ibyemezo ubwabo babitubwire ku mugagararo, ahubwo baradusekeraga. Baca inyuma bakajya kwinginga European Union ngo badufatire ibihano ntibyitirirwe Ububiligi…
Aho ibihugu bimwe muri European Union byanze gufatira ibyemezo byo guhana u Rwanda … ababiligi bafashe iyambere; minister wa Foreign Minister ajya mu bihugu byose byo mu burayi babisaba gufatira ibihano u Rwanda -urumva ubwo buryarya burimo ububwa.
Ababiligi bigagaraje muri byinshi ko badakunda Abanyarwanda b’abatutsi -yewe n’abahutu ntabwo babakunda ni uko babakoresha- bimye ubuhinzi impunzi zo mu 1959 ariko impunzi zo mu 1994 bose babahaga ubuhunzi uwo mwanya; nyuma y’imyaka itari myinshi bakabaha ubwenegihugu.
Yewe ibi byatumye hari Abanyarwanda bari bamaze imyaka irenga 20 badafite ibyangombwa babisabye bababwira bati “ko abandi mubibaha twe murabitwimira iki? Na bo babyungukiyemo kubera abo baje mu 1994: (Umuhire arira ku munyagasani).”
