Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Uko byifashe muri Arumeniya ahabera inama ya Francophonie

Erevan, umurwa mukuru wa Arumeniya, ni wo urimo kuberamo inama nkuru ya cumi na karindwi y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie), aho abayobozi b’ibihugu bagera kuri mirongo itatu n’abakuru ba za Guverinoma bagera ku icyenda bitabiriye iyo nama. Muri rusange iyi nama yitabiriwe n’abantu bagera ku bihumbi bitatu.

Abatazi Armenia ni kimwe mu bihugu byari bigize Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (URSS), ubu cyigenga aho yasenyukiye. Ni igihugu gito, kiruse gato ho u Rwanda, ariko gifite abaturage bake bagera kuri miliyoni eshatu gusa. Icyo gihugu gifite amateka ajya gusa n’ay’i Rwanda, aho cyakorewe Jenoside n’abaturukiya, kuko bari mu bwoko bwari bugize icyo gihugu, no mu bihugu bituranye.

Erevan ni umugi utuje, usangamo inyubako za cyera, nta ruvuganzoka rw’abantu  ruhasanzwe, usibye ubu rwakiriye inama ikomeye nk’iriya yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi  bitatu, utavuze n’indi nama y’abanyamakuru bagize umuryango ukoresheje ururimi rw’igifaransa -UPF, na bo basaga Magana atatu.

Ndetse nko mu byerekeye ubwikorezi (Transport), bagombye kwitabaza amabisi amwe aturutse muri Georgie, no muri Iran.

Ubu rero wabaye umugi w’ibirori, aho ku masitandi (Stands) atandukanye barimo kwerekana imico y’ibihugu, u Rwanda rero rukaba na rwo rwabukereye aho Urukerereza n’inganzo-ngari bari buseruke guhera saa kumi n’igice za hano Erevan. Amasaha abiri mbere y’isaha y’i Kigali.

Undi mwuka ubu uri hano, n’uw’amatora y’Umuyobozi w’uyu muryango, aho Louise Mushikiwabo, umukandida wa Afurika Yunze Ubumwe –Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, ahabwa amahirwe menshi yo gutsinda; cyane cyane aho Igihugu cye Canada, yabereye Minisitiri w’Intebe, n’Intara ya Quebec, ikoresha igifaransa muri Canada ivugiye ko idashyigikiye kandidatire ye.

Kuri uyu mugoroba, haraba gusangira mu mugoraba  wiyubashye (Soirée de Gala), hagati y’abitabiriye iyo nama n’abakuru b’ibihugu. Ku munsi w’ejo, ku wa gatanu, ni bwo hateganyijwe amatora, ntagushikanya bikirimo, ko ari Louse Mushikiwabo uri buyatsinde.

Sam Gody NSHIMIYIMANA

Erevan- Armenie

Perezida Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu bagera kuri 30 bitabiriye inama nkuru ya 17 y’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF) i Erevan muri Arumeniya (Ifoto/Urugwiro)

Abakuru b’ibihugu bagera kuri 30 n’abaguverinoma bagera ku icyenda bitabiriye inama nkuru ya 17 ya OIF ibera Erevan muri Armenia (Ifoto/Urugwiro)

Erevan, Umurwa mukuru wa Arumeniya ahabera inama nkuru ya 17 ya OIF

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities