Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Perezida Zelensky yiteguye ibiganiro mu guhagarika intambara n’u Burusiya

Nyuma y’iminsi mike abonanye na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yatangaje ko hakenewe gukorera hamwe mu rwego guhagarika imirwano mu gihugu cye.

Yashimye Trump wakomeje kuvuga ko yiyemeje gukora ibishoboka byose ku butegetsi bwe agahagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya kandi akabikora mu buryo butagira uwo rubogamiyeho.

Perezida Zelensky, yatangaje ko azi neza ko Amerika ifite ububasha bwo gukora ibintu bikomeye cyane ibindi bihugu ku Isi bitashobora.

Yavuze ko kugira imirwano mu gihugu cye irangire, hakwiye kubaho ubumwe hagati y’Amerika, u Burayi ndetse n’ibindi bice by’Isi bishyira imbere kwimakaza amahoro n’umutekano.

Prezida Zelensky yabitangaje mu gihe hari ibibazo bijyanye n’uburyo Amerika izakomeza gushyigikira Igihugu cye, mu gihe Donald Trump yitegura gusimbura Joe Biden ku butegetsi mu kwezi gutaha.

Donald Trump ubwo yabonanaga na Perezida Zelensky, ku cyumweru, yatangaje ko vuba bidatinze muri Ukraine hagomba kuboneka agahenge kuko hagomba gutangira ibiganiro hagati y’icyo gihugu n’u Burusiya.

Ku buyobozi bwa Perezida Biden uri gusoza ikivi cye, Amerika yabaye Igihugu cyahaye Ukraine imfashanyo ya gisirikare y’agaciro kabarirwa mu ma miliyari y’amadolari, kugira ngo icyo gihugu kibashe guhangana n’ibitero by’u Burusiya.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities