“Tugomba kubakira ku muco wacu kugira ngo tugere ku iterambere rirambye. Umunsi w’umuganira ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho bijyanye n’aho ibihe bigeze.”
Ibi byagarutsweho ku cyumweru tariki ya 27 Kanama 2017, ubwo hizihizwaga umunsi w’Umuganura mu murenge wa Kimihurura, Akagari ka Rugando, ahahuriye imidugudu ya Gasasa na Rebero.
Majyambere Laurien, ni umuturage wo mu kagari ka Rugando, mu kiganiro cye yagaragaje ko umuganura ari isoko y’ubumwe bw’Abanyarwanda, ukaba n’ishingiro ryo kwigira.
Agira ati “Impamvu tuwuha agaciro ni uko icyiza twawubonyemo cyubaka ubumwe bw’Abanyarwanda uhereye mu rugo. Impamvu abantu bahurira hamwe ni ukugira ngo abatarabigeraho na bo bahakure isomo. Umuganura uraduhuza, kuko uyu munsi uhuza abayobozi n’abayoborwa, bakaganira no ku zindi gahunda zinyuranye.”
Majyambere akomeza avuga ko mu rugo abagize umuryango bakwiye kujya bafata umwanya bakaganira kugira ngo bamenye ibibazo bafite, bafatanye kubishakira umuti.
Akomeza agira ati “Umunsi w’umuganura ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho bijyanye n’aho igihe kigeze. Ni umwanya wo kwisuzuma buri wese muri serivisi atanga mu kazi ke ka buri munsi, akareba niba umusaruro atanga umuteza imbere ugateza imbere n’igihugu.”
Kuba abantu bashyira hamwe mu kwizihiza umuganuro, Majyambere agira ati “Ibyo duteganya ntidushobora kubigeraho tutagize ubumwe, kandi abantu bakarangwa no kugira gahunda mu byo bakora. Ni umwanya wo gutoza abantu gukora bitanga umusaruro.”
Nyiratamba Jane, utuye mu mudugudu wa Gasasa, Akagari ka Rugando, avuga ko umuganura wa mbere ari ukwishimira ibyagezweho birimo kwibonamo ubunyarwanda kuruta ibindi.
Agira ati “Dushimire Imana yakuye igihugu cyacu aho cyavuye kikaba gisa gitya. Undi musaruro twishimira ni uko twatoye neza, twatoye umuntu muzima ufite aho azageza igihugu cyacu. Ni umwanya wo kwishimira intsinzi kuko na yo iri mu byo twagezeho.”
Uretse ibiganiro bijyanye n’umunsi w’umuganura abaturage basangijwe, wabaye n’umwanya wo gusangira amafunguro ateguye kinyarwanda, kwica akanyota no gucinya umudiho.
Panorama

Abitabiriye umunsi w’Umuganura mu kagari ka Rugando bagarutse ku muco wo gusangira (Photo/Panorama)

Imyambarire yo kwizihiza umunsi w’umuganura yari ijyanye n’umuco (Photo/Panorama)

Integuro ya kinyarwanda yarifashishijwe mu kwizihiza umunsi w’umuganura (Photo/Panorama)

Ibikorwa bishingiye ku muco nibyo byigaragaje (Photo/Panorama)

Urubyiruko ntirwahatanzwe mu kwizihiza umunsi w’umuganura mu kagari ka Rugando (Photo/Panorama)

Abitabiriye umunsi w’umuganura mu midugudu ya Gasasa na Rebero bakurikirana ibiganiro (Photo/Panorama)
