Connect with us

Hi, what are you looking for?

Utuntu n'utundi

Umugore wa Perezida Yayi Boni wa Benin yasabye ‘Divorce’

Ibitangazamakuru muri Africa y’Iburengerazuba bivga ko Perezida Yayi Boni wa Benin ubu atamerewe neza kuko umugore we Chantal Yayi yahukaniye mu nzu ye iri hafi y’ikibuga cy’indege cya Cotonou ndetse yasabye gatanya mu nkiko. Ni nyuma yo kumenya ko umugabo we yateye umukobwa wundi inda. Ikibazo ariko ngo kimaze kuba uruhererekane mu bayobozi i Cotonou.

Yayi Boni n'umukobwa we

Yayi Boni n’umukobwa we

Perezida Yayi Boni ubu yakwitwa umukwe wa Minisitiri we w’ushinzwe iby’amashuri yisumbuye François Adébayor Abiola kuko ngo yateye inda umukobwa wa Abiola nk’uko bitangazwa na Times24.

Ibi ngo byatumye Chantal Yayi umugore wa Perezida ahita yahukana ndetse asaba gatanya mu nkiko, nubwo abacamanza ngo batarayemeza.

Minisitiri Abiola nawe ngo nyuma yahise atera inda umunyamabanga wihariye we, naho umuyobozi mu biro bye (directeur de cabinet) nawe atera inda umwe mu bakozi bo mu biro bye.

Komi Koutché Minisitiri w’imari muri Guverinoma ya Yayi Boni ubu nawe ngo aritegura kuba ‘beau-fils’ wa boss we (Yayi Boni) kuko ngo yaba yarateye inda Solange Yayi umukobwa wa Perezida.

UMUSEKE.RW

13 Comments

13 Comments

  1. Theo

    May 13, 2015 at 10:14

    @Ndumva ibyabo aruguterana Inda gusa!!! Ubundi bakirira Imisoro,Inkunga & imyenda amahanga abaha…ubundi abaturage ubukene,Ruswa & ubushomeri Bikabigabiza kakahava, Ubundi #Boni bakamuhambiriza izuba riva….

    Genda afurika warakubititse!

  2. Abayobozi kweri

    May 13, 2015 at 11:08

    Ariko kuki ingo z’abayobozi zitaremya!!! Mana, uziko n’umugore w’umukuru w’umudugudu wacu nawe ashaka divorce aho umugabo we yatereye inda umukobwa w’ushinzwe amakuru mu mudugudu!!! Birababaje

  3. John

    May 13, 2015 at 11:13

    Mbega abatipe!! Nibobazi gutera akabariro

  4. GAT

    May 13, 2015 at 11:38

    UMURENGWE GUSA GUSA;

  5. Theo

    May 13, 2015 at 14:53

    Urukarangu iyo rubaye nrwinshi mumubiri bikavangamo niakazuba, buri wese afata umuri hafi

  6. Inzobere

    May 13, 2015 at 15:52

    Iyi Gouvernement ya Benin ko mbona ari ukurya abana gusa????????????!!!Ubanza aribyo bibafata amasaha menshi

  7. dido

    May 13, 2015 at 19:28

    Barahaze

  8. dido

    May 14, 2015 at 07:18

    Ariko se muri Benin nta preservatifs bagira ?

  9. cyasemakamba

    May 14, 2015 at 07:44

    Bibuke agakingirizo niba nta bugome burimo ariko

  10. Kabwe

    May 15, 2015 at 00:32

    Birashoboka ko muri Benin hari ubusambanyi kubari ku butegetsi, ariko na none itangazamakuru ridatangaza uko ryamenye urwo ruhererekane rw’abatera n’abaterwa inda ndaricyemanga. ntacyo ryigisha.

  11. Harerimana Ernest

    May 18, 2015 at 15:51

    inzigo yayo yiturw,indi.

  12. kori

    May 20, 2015 at 08:03

    Ariko muri Benin umenya nta SIDA ibayo.

  13. RUGORO Emmanuel

    June 4, 2015 at 10:45

    Ni umuco mubi, aba bayobozi baratanga urugero rubi, kandi ngo umuco uvuye ibukuru bucya wakwiye hose, ntibisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.